Umwe mu baheruka kwitandukanya na FDLR ufite ipeti rya Liyetona twaganiriye avuga ko ubu uyu mutwe wahungabanyijwe no kuba umubare munini w’abawugize ari abageze mu zabukuru kuko abenshi mu basore barimo kudizatinga ndetse n’ibikorwa byo gushuka abakiri bato babakuye mu bindi bihugu bababeshya akazi kabahemba akayabo bikaba bisa nk’ibyakomwe mu nkokora n’amakuru yagiye atangazwa mu binyamakuru ashyira ahagargara amayeri y’ababikoraga ashingiye ku buhamya bw’abashutswe nyuma bakaza kwigobotora uwo mutwe.
Avuga ko ubu nta rubyiruko rukijyanwa muri FDLR ruturutwse mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu bituranyi bitewe n’uko ababashije gutoroka babagezaho amakuru y’ibyo bahuriye nabyo mu mashyamba ya Congo dore ko abenshi bajyaga muri uyu mutwe wa FDLR nyuma yo kubeshya ko bazajya babona agatubutse
Ati:” keretse habonetse pepiniyeri(urubyiruko) naho ubundi mugihe gihe gito iraba(FD LR)irangiye”
Urupfu rwa COL Mustafa waguye Uganda yishwe narwo ni rumwe mu by’ingenzi byatumye gushora urubyiruko mu mitwe yitwaje intwaro bigabanuka ku kigero cyo hasi dore ko ariwe wari uzwiho kujyana benshi mu banyarwanda abanyujije mu gihugu cya Uganda.
Uyu ngo yari umuhanga cyane mu gushukisha urubyiruko akazi kuburyo ngo mbere y’uko yicwa yari amaze kujyana abarenga 80 mu gihe cy’amezi 3.
Col Mustafa yaje kubona ko atacyishyurwa neza maze yigumura kuri FDLR ndetse anagumura abasirika bagera kuri 20 basubibarana Uganda arinabwo yaje guhigwa akicwa ubwo.
Uyu mu liyetona avuga ko hejuru y’ibyo hari n’ibitero by’ingabo za Congo Kinshasa FRDC muri operasiyo yazo yo kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu yiswe ‘Sokola’ itoroheye umutwe wa FDLR,iyi operasiyo ngo yatumye uyu mutwe utakigira ibirindiro bihamye kuko uhora wimuka uhunga FARDC.
Aha ngo iyo hagize abarokoka igitero muri iyi operasiyo abenshi muri bo bahita bigira mu baturage mu gace kari kure cyane y’aho abo barwanyi bakambitese maze bakikomereza ubuzima bwa gisivili.Bamwe ngo biyita abanyekongo abandi bakajya mu gihugu cya Uganda dore ko ari naho benshi imiryango yabo iba icumbitse ndetse inahafite ibikorwa by’iterambere.
Yagize ati:” benshi baradizatinze bigira mubaturage Congo abandi bisubirira Uganda basanga imiryango yabo,ubu bikomereje ibikorwa by’ubucuruzi.”
Ibi kandi ngo byatumye umubare w’abarwanyi ugabanuka ugereranyije n’abo FDLR yari ifite mbere y’urupfu rwa Mudacumura na operasiyo ‘Sokola’
ati:”Niba mbere hari nk’abarwanyi bari hafi ibihumbi umunani none hakaba hasigaye abatarenze igihumbi,nabo b’abasaza bari hejuru ya za 60 abenshi,urumva batera igihugu bakagifata?ibarura riheruka ryagaragaje ko 80 ku ijana muri twe bari hejuru y’imyaka 60.urumva se bitanga icyizere?”
Usibye abageze mu zabukuru kandi,FDLR ifite ikindi kibazo cy’uko abakiri bato mu barwanyi ifite ari abana bavutkse ku miryango y’abarwanyi bayo.Aba bana ngo ni abavutse ku basirikare bari mu cyiciro cyo hasi aho usanga batumva neza ibyo kuguma mu buzima bubi kuko n’ababyeyi babo usanga baba barabirambiwe ahubwo kubwo kubura uko batoroka bakahaguma dore ko ufashwe yari afite umugambi wo kuva muri FDLR ahanishwa igihano cy’urupfu.
Aba barwanyi bato nibo babana n’ abana babo aho mu mashyamba ya Congo kuko abari mu nzego z’ubuyobozi usanga bohereza imiryango yabo kuba hanze,bo bagasigara bakusanya imiungo bakura mu gusoresha abaturage ba Congo,kubambura,guhinga amasambu yabo ndetse no gucukura ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Benshi muri abo basaza ni abahunze mumwaka wa 1994 nyuma yo gutsindwa urugamba bagahungira muri zayire ya Mobutu ariko bakaba baranze gutahuka mu Rwanda bitewe n’uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakaba batinya kugezwa imbere y’ubutabera ngo babiryozwe.
HATEGEKIMANA Claude