Umuvugizi wa FDLR yatangaje ko uyu mutwe ntaho uhuriye n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro biheruka guhitana abasivili 14 mu karere ka Musanze mu Rwanda.
Pierre Cure Ngoma uvugira umutwe wa FDLR yatangarije BBC ko amakuru y’ibi bitero nabo bayumvise mu bitangazamakuru.
Abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze bavuze ko bakeka ko ibi bitero byagabwe n’inyesyamba za FDLR.
Abafashwe bashinjwa kuba mu bagabye ibi bitero bamwe muri bo babwiye abanyamakuru ko bava mu mutwe wa FDLR n’uwa RUD-Urunana.
Bwana Ngoma avuga ko abo batangabuhamya babeshya ntaho bahuriye na FDLR.
Akomeza avuga ko bo ahubwo bahamya ko bishobora kuba ari ikinamico y’abagamije guharabika imitwe n’amashyaka arwanya ubuyobozi bw’u Rwanda
Yagize ati: “Hari n’abatangabuhamya bagenda batanga ibiganiro bagomba gushinja ibinyoma”.
Umutwe wa FDLR mu mwaka ushize na mbere yawo wagabye ibitero binyuranye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda ukarwana n’ingabo z’u Rwanda, icyo gihe ariko bwo warabyigambaga.
Ngoma avuga ko bo bari mu burasirazuba bwa Congo ntaho bahuriye n’agace k’ibirunga kagabweho ibitero.
Iki gitero cyagabwe mu mpera z’icyumweru gishize mu mirenge ya Nyange,Kinigi na Musanze cyahitanye abasivili 14. Bivugwa ko iki gitero cyari kiyobowe na Nshimiyimana Casien uzwi ku izina rya Gavana.
Capt Nshimiyimana Cassien aka Gavana yavutse mu mwaka wa 1977 avukira ahahoze Komini Kidaho, ubu ni mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama. Yinjiye muri EX-FAR, muri 1993 mu cyiciro cyitwaga aba vingt six jour(batozwaga iminsi 26jrs), muri 1994 yabarizwaga muri Ops Rulindo yayoborwaga na Majoro Muvunyi, yinjiye muri CRAP ya ALIR muri 1996 mu gihe Gen.Musare yiyomoraga kuri FDLR agashinga RUD-URUNANA.
Nshimiyimana Cassien yahise ahabwa ipeti rya Serija, yinjizwa muri CRAP ya RUD URUNANA, muri Gicurasi 2015, Gavana ubwo yari Liyetona yagabye igitero ku baturage ahitwa i Miliki muri Teritwari ya Lubero yica abaturage 800, afatanije na Majoro Kizito ufungiwe ibyaha by’intambara muri Congo Kinshasa, muri Kanama 2015 n’aho bateguye igitero cyishe abaturage 1200 ahitwa i Bwavinwa.
Ubu bwicanyi bwose nibwo bwatumye abaturage bo muri Lubero bivumbura bashinga defense civile yitwa MAI MAI CANDAYIRA ,mu mujinya utoroshye Mai Mai Candayira yateguye igitero simusiga ahitwa Mashuta muri Gurupoma ya Mukeberwa kuwa 07 Gashyantare 2016, gihitana Gen.Majoro Ndibabaje Jean Damacsene alias Musare,n’uwari ushinzwe ibikorwa bya Politki Majoro Milowu.
Ubwanditsi