Biravugwa ko Umuvugizi w’igisirikare cya FDLR FOCA, Lt.Col Rugaravu la Fontaine yaba atakiri mu Isi y’abazima ahubwo ko baya yarivuganywe n’Abakomando ba M23.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Tongo muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga ko hashize iminsi itatu habaye imirwano mu gace ka Paris mu ishyamba rya Nyamuragira, aho Inyeshyamba za M23 zikomeje guhigisha uruhindu Gen.Omega n’abo babanaga muri iryo shyamba.
Umwe mu barwanyi ba FDLR ufite ipeti rya Kapiteni yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko Lt.Col La Fontaine yahamagaye Gen.Omega amusaba ubutabazi ko yarashwe mu nda no mu maguru, kandi ko aryamye mu gihuru abamurinda nabo biciwe mu gico batezwe n’Abakomando ba M23, ariko habura ubutabazi.
Uyu mu Kapiteni twahaye izina rya Nsabimana ku bw’umutekano we, yavuze ko Lt.Col La Fontaine, nyuma yaho Telefone ye yavuyeho, ikaba itagicamo gusa agace yavugaga yarasiwemo kagenzurwa n’abarwanyi ba M23 ku buryo batahamya ko yaba akiriho.
Abakurikirinira hafi iby’umutwe wa FDLR, bavuga ko amayira yinjira mu ishyamba rya Paris risanzwe ririmo Etat Majoro ya FOCA yose afunzwe n’abakomando ba M23, ku buryo abarwanyi ba FDLR, bibagoye kugira ngo babone ibiryo.
Aba basesenguzi bakomeza kuvuga ko mu gihe kidatinze benshi muri abo barwanyi bashobora gutangira kwishyira mu maboko ya M23 kubera guhunga inzara.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM
M23 bahungu beza nimwebwe ntumwa Imana yohereje kurokora abazira ukobavutse bakisanga ahandi kubera ikatwa ry’imipaka ryozwe n’abatarigeze ubumuntu ni mukore akazi bahungu beza muri mumurongo mwiza Kandi nyawo ni muhanagureho FDLR Burundu umutekana wo muri kivu y’amanjyaruguru wahita uboneka kuko niyo kibazo.
M23 bahungu beza nimwebwe ntumwa Imana yohereje kurokora abazira ukobavutse bakisanga ahandi kubera ikatwa ry’imipaka ryokozwe n’abatarigeze ubumuntu ni mukore akazi bahungu beza muri mumurongo mwiza Kandi nyawo ni muhanagureho FDLR Burundu umutekana wo muri kivu y’amanjyaruguru wahita uboneka kuko niyo kibazo.
Izo nterahamwe zigomba kwishyuara ibyo zakoze