Agace ka Gurupoma ya Rugali kabaye isibaniro ry’imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na n’umutwe wa FDLR/CRAP uyoborwa na Col Ruhinda.
Kuva mu masaha ya saa kumi n’ebyiri(18H00) zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, Inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Col Ruvugayimikore Ruhinda zatangije igitero gikomeye ku mutwe wa M23 umaze iminsi 3 wigaruriye agace ka gurupoma ya Rugali,kari kamaze imyaka irenga 16 kagenzurwa na FDLR.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kabizo ivugako imirwano yatangiye ku mugoroba ababyiboneye n’amaso bavuga ko umutwe w’abarwanyi ba CRAP bateye ibirindiro bya M23 biri Rugali Centre,mu gihe hari amabombe menshi yaterwaga n’ingabo za Leta zari hirya ya Rugali mu rwego rwo gufasha FDLR kwisubiza ako gace .
Agace ka Rugali gasanzwe karimo ibirindiro bikomeye bya FDLR umutwe wayo udasanzwe CRAP . Ni ibirindiro biherereye ahitwa Camp Primus.
Ishyamba rya Rugali kandi rifatiye FDLR runini kubera umusaruro w’ibikorwa byo gutwika amakara bihakorerwa,aho bivugwako 70% by’amakara akoreshwa mu mujyi wa Goma ava muri iryo shyamba.
Ntiharamenyekana abapfuye cyangwa abakomerekeye muri iyi mirwano n’ubu igikomeje. Twashatse kumenya icyo uruhande rwa M23 rubivugaho ku murongo wa telephone duhamagara Maj Willy Ngoma ntibyakunda kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru
Mwizerwa Ally