Umutwe wa FDLR/FOCA urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, umaze igihe utangaza ko urinze impunzi z’Abanyarwanda mu Burasirazzuba bwa Repubulika Iharanir Demokarasi ya Congo ndetse ko ariwo mutwe uhagarariye izindi mpunzi zose z’Abanyarwanda aho ziri hose ku Isi.
Si ibi gusa kuko mu matangazo uyu mutwe umaze igihe ushyira hanze, wakunze kwigamba kuba ariwo ufite ubushobozi bwo gucyura izo mpunzi binyuze mu nzira ya Politkiki cyangwa se iyi Ntambara.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, Col Bora wahoze mu nzego zo hejeru z’Ubutasi bwa FDLR/FOCA, yasobanuye imiterere y’iki kibazo, aho gikomoka n’ikibyihishe inyuma.
Kandi kuri iyo Link ya Video iri hasi wumve ibisobanuro birambvuye kuri iyi nkuru:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com