Nyuma y’uko FDLR yishe Ambasaderi w’ubutaliyani muri RDC,ubwoba ni bwose ko FARDC yaza guhorera uwo Muyobozi ninayo mpamvu inama yari iteganyijwe yasubitswe
Umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda,wakomeje kurangwamo amacakubiri ndetse no kutunvikana,aho bamwe mu bawugize bakomeje kwibaza niba ukiri umutwe w’abarwanyi cyangwa kompanyi y’ubucuruzi.
Amakuru akomeje kugera kuri Rwandatribune dukesha isoko y’amakuru yacu iri Makomarehe avuga ko Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwari bwatumiye inama yagombaga kuba kuwa 27 Gashyantare 2021 ikabera ahitwa iParisi muri Nyamuragira ku cyicaro cya FOCA gikuriwe na Gen.Omega Ntawunguka Pacifique,ariko iyo nama ikaba yaje kwimurirwa ku yindi taliki itazwi kubera kwikanga ibitero bya FARDC,nyuma yahoo yishe Ambasaderi w’Ubutaliyani muri RDC.
Nkuko isoko y’amakuru yacu ibivuga iyi nama yagombaga guhuza impande zitavuga rumwe hagati ya Col.Ruhinda ukuriye CRAP na Sebuja Gen.Omega,n’ikibazo cy’ubwunvikane buke hagati ya Gen.Byiringiro Victor Perezida wa FDLR n’ukuriye ishami ry’ingabo FOCA Ntawunguka Pacifique,ndetse na bamwe bo mu buyobozi bwa FOCA batemera Gen.Omega aho batangiye kumukeka ko,impanvu ari gusenya FDLR yaba afite umugambi wo kwitahira mu Rwanda aho umuryango we umerewe neza.
Abasesengura ibibazo bya Kivu y’amajyaruguru bavuga ko bitari kera FDLR irongera gushwanyagurika bitewe nuko Leta ya Congo yamaze gukera urugamba rwo guhorera Ambasaderi w’ubutaliyani wishwe n’inyeshyamba za FDLR mu gitero cyari kiyobowe na Liyetena Ndayizeye Yvon,ku mabwiriza yari yatanzwe na Col.Ruhinda,izi nyeshyamba zikaba zari zahawe amakuru ko uyu Ambasaderi agiye kujya iRucuru.
Mwizerwa Ally