Umutwe wa FDLR ukomeje kurebana ayingwe n’Umutwe uheruka kuvuka muri teritwari ya Masisi ,ugizwe n’Urubyiruko rwiyemeje kwishyira hamwe ,kugirango ruhangane n’imitwe ya Nyatura ,FDLR n’iyindi imaze igihe yigabiza inka zabo izindi igasiga izigaritse.
Ni nyuma yaho kuwa 13 Kamena 2023, Inyeshyamba za FDLR, zitwitse amazu menshi y’Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu duce twa Kibati no mu nkengero zaho muri teritwari ya Masisi.
Amakuru dukesha isoko ya Rwandatribune.com iherereye mui teritwari ya Masisi, avuga ko ejo kuwa 14 Kamena 2023, aba barwanyi ba FDLR bongeye kugaba ikindi gitero bagamije kongera gukora amarorerwa muri ako gace baturutse ahitwa Muyange baramanuka berekeza Kibati abandi baturuka mu kererecyezo cya Kalenga bagamije ku hagota .
Aya makuru, akomeza avuga ko Urubyiruko rwitwaje intwaro rwishize hamwe rugamije kwirengera ,rwahise rutangira kurasana n’inyeshyamba za FDLR zari zongeye kubagabaho igitero mu mirwano yamaze umunsi wose .
Isoko ya Rwandatribune.com Iherereye muri teritwari ya Masisi, ivuga ko iyi mirwano yaje kurangira urubyiruko rwo mu mutwe wa Twirwaneho, rubashije gusubiza inyuma abarwanyi ba FDLR bahise bayabangira ingata hafatwa n’Umusirikare wa FDLR ufite ipeti rya Ajida.
Kugeza Ubu, hari bamwe mu rubyiruko rwo muri teritwari ya Masisi bivugwa ko rwamaze kubona intwaro n’amasasu, rwiyemeje guhangana n’imitwe ya Nyatura Abazungu, CMC, APCLS ,FDLR n’iyindi imaze igihe igaba ibitero mu duce batuyemo ikica abaturage, ikigabiza inka zabo izindi bagasiga bazishe.
Ni urubyiruko bivugwa ko rushoboye kwihagararaho no guhangana n’iyo mitwe yitwaje intwaro ikunze kwibasira Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatusi muri teritwari ya Masisi , gusa kugeza magingo aya , nti haramenyeka Umuyobozi w’uru Rubyiruko rwiyemeje gufata intwaro kugirango rubashe kwirwanaho no kurinda imiryango yabo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com