Ubutegetsi bwa Repulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bukomeje gushyirwaho igitutu mu gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR nk’imwe mu ngingo igomba kubahirizwa kugirango ibyo M23 isabwa bibashe gushyirwa mu bikorwa.
N’ubwo imyanzuro yafatatiwe mu nama y’abayobozi b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari kuwa 23 Uguhsyingo 2022 yasabaye M23 gusubira inyuma ikava muri bimwe mu bice yamaze kwigarurira, umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’abanyamahanga itandukanye nayo yasabwe gushyira intwaro hasi igataha mu bihugu byayo nk’uko biheruka kwemezwa mu biganiro bya Nairobi.
Kugeza ubu ariko, Ubutegetsi bwa DRC bukomeje guhera hagati nk’ururimi ndetse ikibazo cya FDLR kikaba gikomeje kububera umutwaro uremereye.
Ibi ngo biraterwa n’uko bizagora cyane ubutegetsi bwa DRC gusaba FDLR gushyira intwaro hasi igasubira mu Rwanda, mu gihe benshi mu barwanyi b’uyu mutwe bamaze kwinjizwa muri FARDC kugirango bayifashe guhangana na M23.
Abarwanyi ba FDLR ngo nibo bayoboye urugamba FARDC iri kurwanamo na M23 muri teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo aho bari kurwana ku ruhande rwa Leta ya DRC .
Ikindi ,ngo n’uko umutwe wa FDLR utiteguye gushyira intwaro hasi na gato ngo wemere gutaha mu Rwanda, kuko benshi mu bayobozi bawo, bikanga kuba bakurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda cyangwa mpuzamahanga kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , n’ibindi byaha by’intambara no guhohotera ikiramwa mu ntu bakoreye mu Burasirazuba bwa DRC bigtuma uyu mutwe ushyirwa na USA ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba .
Abayobozi ba FDLR, ngo ntamahitamo bafite usibye gukomeza kwihishya mu mashyamba ya DRC, aho bategurira gahunda zo kugerageza kugaruka ku butegetsi mu Rwanda bakoreshe inzira y’intambara .
Amakuru dukesha umwe mu bayobozi bakuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru utashatse gushyira amazine yahnze ku mpamvu ‘umutekano we, avuga ko kugeza magingo aya, Ubutegetsi bwa DRC ngo nbwo bwaba bwarabuze amahitamo yo gukemura ikibazo cya FDLR nk’uko bukomeje kubisabwa n’amahanga kugirango n’umutwe wa M23 ubashe kubahiriza ibyo usabwa bikubiye mu masezerano yabereye i Luanda muri Angola n’ayandi yabereye i Nayirobi muri Kenya
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Niba ikibazo ari Fdrl.Byaba byoroshye kuko icyaba gikenewe ni ukuganira nabo kuko nabo ni abana b urwanda.abenshi bavukiue hariya kuburyo kubagerekaho ko basije bishe abantu wasubizwa ngo icyo kiranyagisha!Ni ibintu biba bishekeje kubona umuntu ushishikariza abandi kuganira nabo batavuga rumwe, nyamara ubivuga we ntatange urugero ngo nawe aganire nabiwe batavuga rumwe.Dr Kayumba yavuga aho kugirango tumutege amatwi tugafunga!Muri iyi si hari abantu wagirango ikitwa logique cg raison bakibabazemo,basigara ntacyo bigirira!
fdlr uyizana mu biganiro ute? fdlr si abayirimo kuko abenshi banashyirwamo ku ngufu babakuye mu nkambi, abo si abajenosideri, ikibazo ni abayishinze, bagashyiraho ingengabitekerezo uwo mutwe ugenderaho wo kurimbura abatutsi aho bari hose ku isi, niyo mpamvu leta yashyizeho ikigo nka mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi ba fdlr bakigishwa amezi runaka bamara kuba abantu bagaterwa inkunga y’amafaranga bagasubizwa mu buzima busanzwe abagishoboye bakinjizwa mu ngabo z’u Rwanda. ibyo uvuga urabeshya nta bwenge ushyizemo.
Mwiriweho, uwaba yasobanukiwe icyo kadogo yashakaga kuvuga yatunyurirami kuko njye sinasobanukiwe, murakoze