Umutwe wa FDLR wiyemeje gufatanya n’Ubutegetsi bwa Kinshasa kurwanya M23 no kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ukomeje guhura n’uruva gusenya kubera ibitero bya M23 bikomeje kuwushegesha.
Mu mirwano ikomeye iheruka kubera mu gace ka Bwiza, Nyakilima , Gisharu muri Teritwari ya Rutshuru uduce twamaze kugwa mu maboko ya M23, abarwanyi benshi ba FDLR bari kurwana k’uruhande rwa FARDC bahasize ubuzima abandi barakomere bikabije.
Aba, baje biyongera kubandi benshi baguye Rumangabo, Kishishe,Kiwanja, Kibumba, Rutshuru Centre, Bunagana,Canzu,Runyoni, n’utundi duce twinshi turi muri Teritwari ya Rutshuru twigaruriwe na M23 kuva yakongera kubura imirwano.
Si aba gusa ,kuko hari nabo M23 yafashe mpiri ndetse ikaba iheruka kubereka itangazamakuru mu mujyi wa Bunagana mu kwezi k’Ukuboza 2022.
Amakuru yo kwizerwa dukesha umwe mu barwanyiba FDLR watorotse urugamba ubu akaba aherereye mu gace ka Sake utashatse ko amazina ye ajya hanze ku mpamvu z’umutekano we, yabwiye Rwandatribune ko yahunze urugamba , nyuma y’uko bagenzi be bagera ku munani bari bamaze kwicwa n’amasasu ya M23 areba, mu mirwano yabereye mu gace ka Bwiza mbere gato y’uko M23 ikigarurira .
Uyu murwanyi , akomeza avuga ko byibuze abarwanyi ba FDLR batari munsi ya 200, aribo bamaze kugwa mu mirwano kuva M23 yakongera kubura intwaro, mu gihe hari n’abandi benshi baburiwe irengero bikekwa ko bari mu maboko ya M23.
Yongeyeho ko nyuma yaho M23 yivuganye Capt Nshimiyimana Cassien Gavana wa Rud-Urunana wayoboye ibitero by’ibasiye abaturage mu Kinigi Akarere ka Musanze mu 2019, ubu Abayobozi Bakuru ba FDLR barimo Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri(Amazina ye y’ukuri ni Iyamuremye Gaston) Perezida wa FDLR, Gen Maj Ntawunguka Pacifique uzwi ku kazina ka “Omega” Umugaba mukuru wa FDLR/FOCA, na Col Ruhinda ukuriye Umutwe udasanzwe mu ngabo za FDLR/FOCA (CRAP),batakiryama ngo basinzire ndetse ko aho baraye uyu munsi atariho bongera kurara ku munsi ukurikiyeho ,bitewe no kwikanga ko bakwicwa na M23 ikomeje kubahigisha uruhindu.
Kugeza ubu kandi, Gurupoma ya Binza agace kari karabaye indiri y’Umutwe wa FDLR n’indi mitwe ya Mai Mai basanzwe bakorana kari muri Teritwari ya Rutshuru, ubu M23 irakagereye ikibasira byatumye ibirindiro bya FDLR biri muri aka gace bisenyuka , bituma FDLR itangira gushaka ahandi yashinga ibirindiro kure yaho M23 iri kurwanira.
M23, Iheruka kwihanangiriza FDLR iyisaba guhagarika kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi , gukwirakiza ingengabitekerezo ya Jenoside muri DRC no kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo bitaba ibyo , uyu mutwe ukazagera aho uririmba urwo waboneye mu Burasirazuba bwa DRC.
Ariko ze uretse umuvumo wabaguyeho ubundi wavuga ko fdlr irwana na M23 mubuhe buryo! Kuki itiruka ngo ihunge ko nubundi ntacyo irwanira iba yishakira gutwika amakara no gusoresha abakongomani ababyanze ikabica. Nta mahoro y’umunyabyaha koko.