Umutwe wa FDLR, urateganya kwimura ibirindiro byawo bikuru biherereye Kazaroho ahari Perezidansi ya FDLR, n’ibindi biri ahitwa i Parisi mu rutare rwa Tongo bibarizwamo umugaba mukuru wa FDLR/FOCA Gen Maj Ntawunguka Pacifique muri Teritwari ya Rutshuru ,ukajya kure y’umutwe wa M23 ukomeje kubasatira.
Amakuru dukesha umwe mu barwanyi ba FDLR uri mu gace ka Rutshuru ,wahisemo gutoraka agahunga imirwano utashatse ko amaziye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko kuwa 16 Ukuboza 2022, nyuma y’iyicwa rya Maj Nshimiyimana Cassien Gavana wari Komanda mukuru wa RUD-Urunana wishwe n’umutwe wa M23, Ubuyobozi bukuru bwa FDLR buyobowe na Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri ari kumwe n’umugaba mukuru wa FOCA Gen Maj Ntawunguka Pacifike Omega, bahise bategura inama y’igitaraganya .
Muri iyi nama , Lt Gen Byiringiro Victoire ugeze mu zabukuru, yagaragaje impungenge z’uko umutwe wa M23 ukomeje gusatira agace ka Kazoroho karimo ibiro bye bikukuru, ndetse ko na Etat Maj ya Gen Maj Ntawunguka Pacifique Omega iherereye i Paris mu Rutare rwa Tongo y’ugarijwe n’abarwanyi ba M23 muri iyi minsi .
Yatanze urugero rw’abarwanyi ba FDLR bamaze kwicwa na M23, yongera ho Komanda mukuru wa RUD Urunana uheruka kwicwa na M23, maze yanzura ko aribo bashobora gukurikiraho ndetse ko bigaragara ko M23 ikomeje gusatira ibirindiro byabo.
Aya makuru, akomeza avuga ko imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ,ari uko umutwe wa FDLR wakwimura Peezidansi yayo iri Kazaroho muri Teritwari ya Rutshuru ,bikajyanwa kure yaho M23 iri kurwanira, mu rwego rwo kuyihunga kuko ikomeje kubasatira ndetse bakaba bahasiga Ubuzima.
Kugeza Ubu ariko, aho FDLR igomba kwimurira Perezidansi yayo ntiharamenyekana k’uko Abayobozi bakuru b’uyu mutwe birinze guhita bahatangariza muri iyo nama bitwe n’uko batakizerana hagati yabo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ariko uzi ko wagirango FDRL iri mu gihugu cyayo! Aha koko Leta ya RDC yahaye FDRL intebe.
Amaraso ya Abeli aracyataka asaba kurenganurwa ku kiguzi cyose byasaba.Gahini wumve