Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya DRC, ukaba ukomoka mu Rwanda, watangiye kubyinira k’urukoma, kuko umutwe w’inyeshyamba wa M23 wabahaye agahenge mu kuva mu duce yari yarigaruriye.
Umutwe wa M23 wari warigaruriye uduce twinshi muri Kivu y’amajyaruguru, yatangiye kuva muduce yari yarafashe, turimo Kibumba na Rumangabo, ndetse bikaba binugwanugwa ko yaba iri gutegura no gutanga Kishishe.
Abasirikare babana na Jenerali Omega bo batangiye kuvuga ko noneho ubu bari guhumeka, muri Parisi amahoro yagarutse kuko batakiri kwikanga ko uyu mutwe wabagabaho ibitero.
Sibo gusa kuko n’abo kwa Rumuri ibitwenge ari byose, ndetse bakaba batangiye gutembera nk’uko byahoze kuko uyu mutwe ariwo wari ubateye ubwoba.
Izi nyeshyamba zitangaje ibi mugihe hari benshi mu bashyigikiye ingabo za Leta bamaze iminsi bavuga ko kuba uyu mutwe wa M23 waratanze ibice wari warafashe bisa no gukina ikinamico, bavuga ko bagaragaza ko batanze aho bari bari nyamara ntaho bagiye.
Uyu mutwe watanze Rumangabo na Kibumba ubishyikiriza ingabo z’Afurika y’iburasirazuba mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Luanda.
Umuhoza Yves