Jonatan Savimbi ni umugabo w’umunyangola wamenyekanye cyane kuva mu myaka ya 1966 ubwo yarari mu nkubiri yo guharanira ubwigenge bwa Angola ndetse akaba yari yaranashinze umwutwe wa gisirikare wiswe UNITA, warugamije kubohora igihugu cya Angola.
Mu 1975 ubwo angola yabonaga ubwigenge Savimbi na UNITA ye ntibarekeye aho kuko bahise bigomeka k’ubutegetsi bwagiyeho bwari buyobowe na Edualdo Dosantos wari unakuliye ishyaka rya MPLA akaba ari naryo ryari rigiye kuyobora angola muli manda yambere.
Kuva muri uwo mwaka wa 1975 Savimbi arwanya ubutegetsi bwa Edoualdo do Santos ntacyo atakoze abicishije mu ntambara ndetse na dipolomasi ngo ahirike ubutegetsi bwa Do Santos ariko biranga bikomeza kumubera amayobera kuko byaje kumunanira ntiyabasha kugera kuntego ye nkuko yabyifuzaga.
Kuva mu 1975 Savimbi yararimo arwana intambara zidasobanutse ndetse bigera 2002 aho yishwe n’igisirikare cya Angola intambara ya Unita iba irangiye ityo ndetse na Unita ubwayo ihita izimira.
Hashize imyaka isaga 26 abahoze bitwa inzirabwoba(ingabo za Habyarimana) bafatanyije n’interahamwe nyuma yo gukora Jenocide batsinzwe intambara barimo barwana na FPR Inkotanyi, maze nyuma bagahungira muri Zayire ya Mobutu Seseseko.
Ntako batagize kuva 1996 kugeza magingo aya babicishije mu ntambara no muri Dipolomasi ngo bakureho ubutegetsi buyobowe na FPR inkotanyi ariko byakomeje kubabera ihurizo rikomeye ndetse imyaka 26 yose ishize barwana batarabashya no gufata na cm imwe y’ubutaka bw’uRwanda
Kuva mu 1994 bahungira Zaire bakomeje kwisuganya ari nako bakora imyitozo ya gisirikare ndetse mu nkambi za Mugunga , Kibumba n’izindi zari zuzuyemo impunzi bakoraga ubukangurambaga bwo gushishikariza abasore bari mwizo nkambi bakabaha imyitozo yagisirikare babifashijwemo n’ubutegtsi bwa Mobutu.
Intego yabo yambere kwari kongera gusubirana ubutegetsi bari bamajije gutakaza maze bagakomeza kunoza umugambi wabo wo kurimbura abatutsi dore ko bari bakomwe munkokora n’ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi,Guverinoma y’uRwanda icyo gihe yakomeje gusaba Mobutu n’imiryango mpuzamahanga guhagarika ibyo bikorwa byari bigamije guhungabanya umutekano warwo ariko ntibyagira icyo bitanga.
Mu 1996 Nyuma EX FAR yatangije ibikorwa byo gukuraho Guverinoma y’ubumwe,bashyinga Ishyaka ritwaga RDR banashyiraho Radio Agatashya,Umutwe w’ingabo uhabwa izina rya Batayo Spesiyale,batangira ibikorwa byo gutwika imodoka,kwangiza ibikorwa remezo mu cyo bari bise Operation Insecticide(kwica udukoko utwo dukoko bashakaga kuvuga inyenzi).
Abari mu cyahoze muri Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri bibuka abitwa Liyetona Siriro,Cpt Kazungu,Capt Rimbana n’abandi……ibikorwa bibi byabaranze,Batayo Special ntiyatanze umusaruro nibwo yasimbuwe na ALIR 1,haza ALIR ya 2 yaje kubyara FDLR,Leta y’uRwanda yaje gugfata icyemezo cyo gusenya ibikorwa by’iyi mitwe ihereye mu nkambi batorezwagamo, ingabo z’uRwanda ntizazuyaje kuko zahise zibakurikira muri Zayire maze zirabatatanya abandi bagarurwa mu Rwanda ari bazima.
Icyo gihe nabwo, abarokotse iyo mirwano bahungiye mu burasirazuba bwa congo hafi n’uRwanda ariko banongera kwisuganya nyuma yo gutakaza umubare munini w’abarwanyi mu ntambara y’abacengezi .
Bagarutse muri mwaka wa 2000 bitwa FDLR/FOCA mu gitero kiswe operasiyo Oracle du Seigneur bishatse kuvuga “ igitangaza cya Nyagasani’ Aho abanyamasengesho babo bari babahanuriye ko ntakabuza kwiyo nshuro noneho baza gutsinda intambara ndetse ngo bagafata ubutegetsi.
Icyo gihe nabwo bahuye nuruva gusenya kurusha mu 1998 kuko batakaje abarwanyi hafi ya bose ndetse nabari babayoboye barimo Col. Nkundiye, na Col Dr Mugemanyi,Major Kamanyola,Lt.Zongo n’abandi bahasize, ubuzima, uwari uyoboye imirwano Col.Bemera arafatwa .
Nyuma ya 2000 bakomeje kujya batera udutero shuma ariko bikarangira ntacyo bagezeho ,Operasiyo umoja wetu nazo ntizoroheye FDLR aho ingabo z’uRwanda zifatanyije niza congo zagabye ibitero kuri uyu mutwe birangira utakaje ibirindiri byawo hafi ya byose.
Vuba aha mu 2019 uwari umugaba mukuru wa FDLR FOCA Gen Mudacumura n’abandi barwanyi benshi bishwe n’igisirikare cya Congo kugeza uyu munsi FARDC iracyahiga bukware n’abasigaye mu gikorwa yise Operasiyo Zokola ya mbere na Operasiyo Zokola 2 mu rwego rwo kurandura burundu imitwe yose yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage FDLR ikaba iri kwisonga.
Iyo witegereje neza ukuntu icyiswe ALIR 1 Na ALIR 2 byakubiswe inshuro bikaza kuzimira ndetse mu 2000 abasigaye bagakora ikiswe FDLR FOCA nabo bakagerageza bikanga kugeza ubu abayobozi ba FDLR babo n’abarwanyi benshi bakomeje kugenda bapfa urusorongo arinako abandi bafatwa bakanzanwa mu Rwanda,abandi bakaba bariyomoye bashinga CNRD/FLN,RUD URUNANA na FPP ABAJYARUGAMBA, ntakabuza ko FDLR izasiga umugani nkuwo UNITA ya Savimbi yasize kuko yamaze imyaka 36 irwana ariko bikarangira adafashe ubutegetsi kugera ubwo ahasize ubuzima UNITA irazimira.
Hategekimana Claude