Gen.Omega yashinjwe icyenewabo kuba yarakatiye Maj.Rusatira igihano cyo gukubitwa kandi amakosa yamuhamye yagombaga gutuma yicwa.
Muri FDLR hongeye kuvuka umwuka mubi watewe n’igihano cyo gukubitwa inkoni 100 cyahawe Maj.Rusatira Epimaque mwenese wa Gen.Ntawunguka Pacifique ,icyo gihano kikaba gikomoka ku byaha bitatu bamurega harimo ubugambanyi, kuvugana n’imitwe yo hanze,no kuba yararigishije amafaranga agera ku bihumbi 10 by’amadorali akomoka ku misoro abasilikare yari ashinzwe kuyobora bakaga abaturaga kuri za bariyeri.
Ubwo yahamagarwaga kwitaba Ubuyobozi bwa FDLR/FOCA, Maj.Rusatira yatswe telefoni basanga avugana na Maj.Ntilikina ukuriye ishami ry’ingabo muri P5, Gen.Hakizimana Jeva wa FLN na Cpt.Nshimiyimana Gavana wa RUD URUNANA, ubusanzwe bikaba bifatwa nk’icyaha cy’ubugambanyi muri FDLR cyane ko iyi mitwe yabigumuyeho ifatwa nk’abanzi bayo bakomeye kurushya abo FDLR yita Inyenzi.
Mu bindi yashinjwaga ni uko hari aho uyu Maj.Rusatira yagiye yaka amafaranga harimo aborozi bafite inka ahitwa mu Bwiza, akababwira ko ari Gen.Omega uyamutumye dore ko nta mworozi wororera inka mu Bwiza udasorera FDLR, ariko ubusanzwe imisoro yabo ikaba yanyuzwaga muri CRAP iyobowe na Col.Ruhinda.
Ayo makosa yose rero akaba yarahamwe Maj.Rusatira urukiko rwa FDLR rumuhanisha igihano cyo gupfa ndetse rutegeka uwitwa Ajida Shefu Ndadaye ushinzwe kwica abakatiwe n’urukiko guhita amwica, ariko mu gihe bari bamuboshye haje andi mabwiriza akuraho icyo gihano. Ayo mabwiriza yari aturutse kwa [Gen.Omega] avuga ko bamuha igihano gito.
Imboni ya Rwandatribune iri ahitwa Tongo hafi y’ibirindiro bya FDLR ivuga ko habaye amajwi menshi y’aba Jenerali,abavugwamo ni Gen.Busogo, Gen.Matovu na Gen.Manzi Mutunzi bose bavuka mu majyaruguru aho basabwaga ko uyu Rusatira adakwiye kwicwa.
Nubwo icyo cyemezo cyafashwe benshi mu ba FDLR bavugaga ko ari umutego bari bateze Gen.Omega ngo barebe koko niba atararengera mwene wabo dore ko ari ibyenese kandi bose bavuka muri Karago, hakaba hibazwa icyo Gen.Gaburali Secyugu, Gen.Karebu na Ajida Niyoyo bazize mu gihe bagiye bicwa bazira kuvugana na telephone zo hanze ariko Maj.Rusatira we agahabwa igihano gito.
Mu nama ngaruka mwaka iri gutegurwa na FDLR/FOCA ihuza inzego za gisirikare benshi mu ba Ofisiye bakuru biteguye ko ikibazo cy’ubusumbane n’icyenewabo kizongera kugarukwaho, aho bamwe bagwa mu makosa bakajenjekerwa mu gihe abandi bahita bicwa. Abasesenguzi bakaba basanga ibi ari bimwe mu bizagora Gen.Omega kuzasobanura muri iyo nama nubwo ariwe uzaba ayiyoboye.
Uwineza Adeline
ariko iyo FDLR yananiye FARDC/MONUSCO cg barakorana?