Mu Minsi Mike ishize umutwe w’iterabwoba wa FDLR wahisemo kugaba igiteroshuma ku nka z’abaturage aho kugaba icyo gitero ku basirikare ba RDF .
Abasesenguzi mu ntambara z’imitwe y’inyeshyamba zakunze kurwanya ubuyozi bw’ubutegetsi muri Afurika kuva Afurika yatangira kubona ubwigenge bavuga ko kuba umutwe wa FDLR ugeze aho kugaba ibitero shuma ku baturage, no ku mitungo yabo, ari ikimetso kigaragaza ko uyu mutwe ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda ugeze mu marembera ndetse ko ushobora kuba utagifite agatege , Ibyo abakera bakunze kwita “Gusuna”.
Ubusazwe kugaba ibitero ku baturage bifatwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu nk’ibyaha by’intambara byibasira abasivile.Ni mu gihe imitwe irwanya ubutegetsi ikoresheje intwaro irangwa no guhangana n’igisirakare aho kwibasira abaturage.
Umutwe wa FDLR ukaba warahisemo iyo nzira yo kwibasira abaturage kubera gutinya ingabo za RDF.
Iyi ni imwe mu mpamvu Leta z’Unze ubumwe z’Amerika zashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Gusa kuva perezida Felix Tshisekedi yajya ku butegetsi muri DR Congo mu mwaka wa 2019 yiyemeje gukora ibyo abandi bamubanjirije ,barimo Joseph Kabila na se umubyara Laurent Désiré Kabila yasimbuye k’ubutegetsi bananiwe.
Perezida w’uRwanda Paul Kagame akunze kumvikana avuga ko abashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda bizabahenda cyane kuko uRwanda rukomeje kubaka ubushobozi bukomeye mu kurinda u Rwanda by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange.
Hategekimana Claude