Umutwe wa FDLR ukomeje kugira uruhare runini mu mirwano FARDC ihanyemo n’Umutwe wa M23.
Kuva imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’Ubutegetsi bwa DRC yakongera kubura guhera tariki ya 19 Ukwakira 2022 , umutwe wa FDLR ukomeje kugira uruhare runini mu kuyobora ubufatanye bw’imitwe yitwaje intwaro yiyambajwe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa mu rwego rwo gufasha FARDC guhangana na M23 .
Ibi byanemejwe n’Abaturage batuye muri Teritwari ya Rutshuru mu duce tumaze iminsi tuberamo imirwano mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza BBC kuwa 29 ukwakira 2022.
Aba baturage, bemeje ko ubwo umutwe wa M23 washushubikanaga FARDC mu duce twa Rwankuba, kiwanja, Rangira n’ahandi, abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura aribo bari benshi kurusha ingabo za Leta ndetse ko abo mu mutwe wa FDLR aribo bayoboye imitwe y’ingabo zihanganye na M23, ngo akaba ari nabo bafite ijambo rya nyuma.
Bakomeza bavuga ko mbere yo guhunga ibitero bikomeye bya M23, abarwanyi ba FDLR , Mai Mai Nyatura bari kumwe na FARDC ,bari kubanza gusahura amaduka n’ibindi bintu by’agaciro birimo za moto, imodoka n’ibindi bakabona guhunga.
Baragira bati:” FDLR niyo ifite ijambo rya nyuma mu ntambara iri kubera hano muri Rutshuru. Ni nkaho ariyo iyoboye urugamba .FDLR n’aba Mai Mai na FARDC bari gusahura amaduka, za moto,imodoka n’ibindi bintu byagaciro mbere y’uko bahunga M23. Huhera ejo hari intambara mu gace ka Rangira ariko guhera mu masaha y ‘umugoroba batangira gusahura mbere y’uko M23 ihagera.
Ingabo za M23 zahageze saa moya mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho maze bahamagara abaturage bababwira ko nta kibazo bafitanye nabo uhubwo ko ikibazo bagifitanye na Leta.”
Andi makuru yo kwizerwa aturuka ahari kubera imirwano, aremeza ko mu gihe ingabo za Leta FARDC zikomeje gutakaza morari no guta urugamba, abarwanyi ba FDLR by’umwihariko abo mu mutwe wa CRAP bayobowe na Col Ruhinda ,aribo bari kugerageza guhangana n’umutwe wa M23.
Urugero rwa hafi ni aho ejo kuwa 30 Ukakira 2022, muri gurupoma ya Rugali ,umutwe wa M23 wahanganye bikomeye n’abarwanyi ba FDLR bo mu mutwe wa CRAP bari bagabye igitero kuri M23 bagamije kuyambura ako gace.
Si mu gace ka Rugali gusa, kuko no mu mirwano iri kubera mu gace ka Rumangabo umutwe wa FDLR ariwo uhanganye na M23 ndetse akaba ariwo urinze ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.
N’ubwo bibemeze gutyo ariko, nti biri kubuza umutwe wa M23 gukomeza kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse ko mu gihe kitazwi kiri imbere uno mutwe ushobora no kwigarurira Umjyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
FARDC izibeshye itera igihugu cyacu ?? tuzayibaza neza ndetse tunayereke itandukaniro ririvhagati yumuriro na kuruka Kwa nyiragongo, niba nyiragongo Iruka arko ikubaha ubutaka bwacu, ntizemo uko ishatse, ubwo umusirikare wa Congo we nukumucaniraho umuriro ??? ?????? ishyuka Rwanda???? ??
Umva rero Claude mujye muganga amakuru asobanutse ejo mwavuganye ko Rumangabo ifitwe na M23 none uyumunsi ngo abarwayi ba FDLR nibo barikurwana irumangabo mwiducanga izinkuru mukora zisomwa nabenshi mureke gushyuha nimba mutagera aho imirwano irikubera nimwandike amakuru yizewe nkuko mibivuga ngo : amakuru dukesha umunyamakuru wacu uri………