Umutekano muke ubarizwa mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no kutumvikana kw’ibihugu by’u Rwanda na DRC, isoko y’ibi bibazo byose ishinze imizi mu nyeshyamba za FDLR nk’uko raporo y’impuguke z’Afurika ( Africa Intelligence) ibisobanura.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wafashwe nk’isoko y’ibibazo byose biri hagati y’igihugu cy’u Rwanda ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, wageze muri iki gihugu mu 1994 , nyuma y’uko bamwe mubawugize bari bamaze gukora ibara muri Jenoside yakorewe abatutsi muri uyu mwaka nyine.
Iyi Raporo y’impuguke z’Afurika yagaragaje ko ibibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwa DRC watangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bityo ibi bintu bikaba bifitanye isano n’inyeshyamba za FDLR mugihe iki gihugu cya Congo kiba cyikoma umutwe wa M23 nyamara izi mpuguke zagaragaje ko ikibazo atariyo kiriho.
Imitwe myinshi yo mu burasirazuba bwa DRC ifite inkomok kuri FDLR, uyu mutwe ugizwe na bamwe mubasize bakoze Jenoside mu Rwanda mbahungira muri iki gihugu cyahoze cyitwa Zaire ubu kikaba cyitwa Repubulika iharranira Demokarasi ya Congo.
Izi nyeshyamba kandi zimaze igihe zikorana bya hafi n’ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse nan’ubu bakaba bakiri gufatanya kurwanya uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta.
Nk’uko iyi raporo ibitangaza ngo izi nyeshyamba nizo soko y’umutekano muke ubarizwa hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuhoza Yves