Amezi 6 arashize Gen. Nyembo ukuriye ubutasi muri FDLR adacana uwaka na Komanda wa FDLR FOCA Gen.Omega bapfa amafaranga yatanzwe na Leta ya Kinshasa nk’agahimbazamusyi mugufasha ingabo za leta guhungabanya umutekano mu Rwanda mu bihe by’ amatora.
Umuyobozi w’ishami rya J2 rigenzura ubutasi bwa FDLR Gen.Bgde Kimenyi Sebastien uzwi ku izina rya Nyembo hashize amezi 6 atunvikana na Gen. Maj Ntawunguka Pacifique Alias Omega kubera amafaranga agera ku bihumbi mirongo inane by’ amadorali ya Amerika (80.000$) yatanzwe na n’ igisirikari cya Congo FARDC akaza kuburirwa irengero.
Isoko ya Rwandatribune iri Goma ivuga ko igisilikare cya Congo cyatanze amafaranga anyuze kuri Gen.Bgde Ndayizeye ukuriye urwgeo rw’ubutasi DEMIAP ayashikiriza Gen.Bgd Kimenyi Nyembo aho bivugwa ko baba barahuye taliki ya 12 Gicurasi 2024 bahurira ahitwa IHUSI Hotel.
Isoko ya Rwandatribune ivuga ko aya mafaranga umutwe wa FDLR wari wayatse Leta ya Kinshasa kugira ngo azafashe uyu mutwe guhungabanya amatora yo mu Rwanda, ariko icyaje kumenyekana nuko ayo mafaranga Gen.Bgd Nyembo atayagejeje kubo bireba ahubwo akihutira kuyaverisa ku ma konti y’umuryango we uba mu Buraya, nkuko hari n’andi makuru avuga ko yoherereje umugore we.
Ubwo Gen.Bgde Nyembo yahabwaga ayo mafaranga, hari na Major Bizabishaka usanzwe ari Umukozi wa FDLR ushinzwe ubutasi mu mujyi wa Goma ndetse na Guverineri Peter Chirumwami, umwe mu basilikare begereye Gen.Omega avuga ko Shefu wa Etat Major FOCA yahamgaje Gen. Bgde Kimenyi Nyembo ngo aze asobanure irengero ryayo mafaranga ariko birangira Nyembo ahungiye i Masisi mu ba Mai Mai.
Irigiswa ry’ aya mafaranga ryatumye Leta ya Kinshasa ifata ibyemezo bikarishye isaba ko benshi mu basaza bari muri FDLR bakurwaho bagasimbuzwa abasore, ku ikubitiro bakaba basaba Lt,Gen Byiringiro Victor, Gen.Maj Omega Ntawunguka, Gen.Bgde Kimenyi Nyembo, Gen. Powete Amikwe n’abandi barengeje imyaka 60 ko bagombye kuvaho ndetse n’izina FDLR rigahindurwa.
Naho Gen. Maj. Ntawunguka Pacifique we agashinjwa ko yaba akorana na Leta y’ u Rwanda bitewe nuko Kinshasa itigeze umushyira amakenga, mu gihe Gen.Kimenyi nawe ashinjwa ubujura n’ubusahuzi kandi ko afite gahunda yo kujya mu gisilikare bikekwa ko kirigushingwa na Padiri Nahimana Thomas, Kinshasa yo igasanga uyu mu Padiri ari umutekamutwe ushaka kwirira utwa rubanda.
Ubwo twandikaga iyi nkuru kandi hari amakuru yavugaga ko hari inama yihutirwa iteganyijwe vuba aha, ikazahuza ubuyobozi bw’abarwanyi ba FDLR, aho hashobora no gufatwa icyemezo cyo guhindura abayobozi bashinjwa gukorana n’umwanzi.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com