Kubera urugamba rukomeye ruri muburasirazuba bwa Congo ahari icumbi ry’inyeshyamba za FDLR kandi izi nyeshyamba zikaba ziri gufatanya n’ingabo za Leta mukurwanya M23 , nyuma kandi y’ibitero bagiye bagaba ku nyeshyamba za M23, ubu babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera umuriro basutsweho n’intare za Sarambwe bahita bafata gahunda yo guhungira I Masisi ngo barebe ko bazarya ubunani bagihumeka.
impunzi zibana n’inyeshyamba za FDLR muri Congo ziri guhunga
Kugeza k’umugoroba wo kuri uyu wa 30 Ukuboza inyeshyamba za FDLR zari zatangiye guhungisha impunzi babanaga berekeza I Mweso munzira yerekeza I Masisi. Sibo gusa kuko n’abasirikare b’izi nyeshyamba abenshi bamaze guhambira udufurumba berekeza I Masisi aho bavuga ko bashobora kugirira amahoro kurusha aho bari basanzwe barigaruriye.
Izi nyeshyamba za FDLR Leta ya Congo yakunze kugaragaza ko ntazikibarizwa ku butaka bwayo nyamara umuvugizi wabo we yemeje ko bahari kandi ko ntaho bazajya, ndetse bamwe mu basirikare b’izi nyeshyamba bafatiwe k’urugamba bemeza ko bahabwa ibikoresho na Leta ya Congo kandi ko barwana k’uruhande rwayo.
Amakuru dukesha isoko ya Rwanda tribune iri ahitwa Igitsimbanyi yatubwiye ko yabonye Izi nyeshyamba n’imizigo yazo Zigeze aha Igitsimbanyi zerekeza ku itabi, avuga kandi ko hari abanyuze Kinyamiyaga barimo Byiringiro Victoire na bamwe mubasirikare be.
Izi nyeshyamba zifashe iy’ubuhungiro nyuma y’intambara ikomeye barwanyemo na M23 ikabasiga iheruheru.
Umuhoza Yves
Biblia ivuga ko uremerewe n’amaraso y’abo yakoreye Jenoside azahunga akarinda agera ku mpera y’isi.ni bagende kdi bazakomeza bagende