Perezida Paul Kagame ni we wigeze kuvuga ko “nta muntu n’umwe uzagambirira ikibi ku Rwanda ngo bimuhire.” Ni na ko byagendekeye abo mu mutwe wa FDLR barimo n’abayobozi bawo bagiye bapfa urusorongo biciwe mu bitero byo muri DRCongo byabaga bigamije gutsinsura imitwe yitwaje intwaro, abandi bagafatwa mpiri, none ubu uyu mutwe usa n’usigaye ku izina gusa.
Mu nyandiko iheruka twabagejejeho amwe mu mateka y’umutwe wa FDLR ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu wagiye ukora. Ubu turagaruka kuri bamwe mu bahoze ari abayobozi bawo bagiye bicirwa mu mashyamba, abandi bagafatwa bakaryozwa amabi bakoze.
Bamwe bisanze imbere y’ubutabera
Kubera ibikorwa byibasiye inyokomuntu byakorwaga n’umutwe wa FDLR, byatumye bamwe mu bayobozi bawo batangira gutabwa muri yombi.
Muri Mata 2006, Ignace Murwanashaka wari Perezida wa FDLR yafatiwe i Mannhein mu Budage arafungwa nyuma aza kurekurwa ariko 2009 yongera gutabwa muri yombi ari kumwe n’uwarumwungirije ari we Straton Musoni bafatiwe ahitwa Karlsruhe mu Budage .
Ku wa 4 Mata 2011 urubanza rwabo rwaratangiye mu rukiko rwa Stutgart baza guhamwa n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe n’umutwe wa FDLR bari bayoboye mu burasirazuba bwa DRCongo. Murwanashyaka yakatiwe imyaka 13 naho Musoni akatirwa imyaka 8 y’igifungo .
Usibye aba babashije guhanwa n’ubutabera, hari n’abandi bayobozi bakuru ba FOCA (umutwe wa gisirikare wa FDLR) barimo Sylvstre Mudacumura, Col Mugaragu n‘abandi benshi bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi na ICC ariko baza kwicwa na FARDC bataratabwa muri yombi. Hiyongeraho Lt Gen Byiringiro Victoire uyobora FDLR kugeza magingo aya na we akaba ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.
Mu kwezi k’Ukuboza 2010, Callixte Mbarushimana wari Umunyamabanga Nshingabikorwa wa FDLR yafatiwe mu Bufaransa ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe na ICC (International Criminal Court) kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu mu burasirazuba bwa DRCongo ariko nyuma aza kugirwa umwere nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabwe kuzana ibindi bimenyetso bikabura.
UKO FDLR YAJE GUCIKAMO IBICE
Mu buhamya bwatanzwe na Lt Dusabeyezu 2016 wahoze mu barinda umutekano wa Gen Mudacumura akaza gutaha ku wa 09 Ukuboza 2016, uyu musirikatre uvuka mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yemeza ko amacakubiri muri FDLR yatangijwe na Gen Mudacumura n’abarwanyi bavanye muri Congo y’Uburengerazuba mu mwaka wa 2003 bigatuma havuka ikindi gice kitwa CNRD-FLN kiyobowe na Col Ndatimana Laurent uzwi nka Wilson Irategeka Rumbago wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR mu gihe ikindi gice cyasigaranye Gen Sylvestre Mudacumura .
Amakuru akomeza avuga ko uku gucikamo ibice kwaje nyuma y’igitero bagabye kigahitana abantu batanu mu mpera z’umwaka wa 2016, biteza ubwumvikane bucye hagati y’umuyobozi wabo Gen Maj Victor Byiringiro n’icyegera cye, Col Wilson Irategeka.
Icyo gihe RFI (Radio France International) yatangaje ko ubwumvikane bucye hagati y’abo bagabo bombi bwari bumaze amezi menshi, ndetse bikavugwa ko FDLR yakekaga ko Col Irategeka akorana n’abayirwanya barimo Umuryango Mpuzamahanga n’u Rwanda.
Kimwe mu bikorwa bizwi batigeze bumvikanaho harimo kubarura impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyagirwagamo uruhare na Komisiyo ishinzwe impunzi muri Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi muri icyo gihugu.
Col Irategeka yari agishyigikiye ariko ntiyabihurizaho n’umuyobozi we Byiringiro, kandi koko iri barura ryakorwaga kuva muri Kamena umwaka 2014, ryitambitswe na FDLR, ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2015 rirasubikwa.
Ikindi ni ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku turere aho abarwanyi baturuka mu Majyepfo y’u Rwanda barangajwe imbere na Col Wilson Irategeka bashinjaga Gen Mudacumura gotonesha bene wabo bakomoka mu Majyaruguru yaba mu kuzamurwa mu ntera no kubona ku nyungu z’umutungo wa FDLR.
Nyuma ya CNRD/FLN, FDLR yongeye gucikamo ikindi gice havuka RUD-Urunana bapfa imitungo n’amafaranga.
Iyicwa ry’abayobozi bayo
Mu mwaka wa 2012, Col Leodomir Mugaragu wari mu bari abayobozi bakuru ba FDLR yarishwe bivugwa ko yishwe n’umwe mu barwanyi bo mu mutwe wa Mai Mai wabashije gucengera mu birindiro yabagamo biherereye mu gace ka Walikale mu burasirazuba bwa congo. Urupfu rwa Col Mugaragu rwaje rukurikira urwa Col Jean Marie Vianney Kanzeguhera bitaga Col Sadiki we wishwe mu Ugushyingo 2011.
Col Mugaragu yishwe yari asanzwe ari mu bihano byo kutagira aho yerekeza yafatiwe n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kubera ibyaha by’intambara n’iyicarubozo yashinjwaga.
Kuwa 17 Nzeri 2019 nyuma y’imyaka 20 yari ishize afatwa nk’umucurabwenge wa FDLR, Gen Sylvestre Mudacumura wari n’Umugaba Mukuru wa FDLR/FOCA na we yarishwe.
Amakuru avuga ko yarashwe aguwe gitumo ari kumwe n’abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba nka Gen Janvier uyobora Mai Mai APCLS na Gen Dominic uyobora Nyatura ariko bo babasha kurokoka hamwe n’abandi bayobozi bari kumwe na we mu nama y’ubuyobozi bukuru bwa FDLR yatangiye ku wa 16 Nzeri 2019 ikaba yaraberaga ahitwa Makomalehe muri Gurupoma ya Bukombo.
Major Njike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 1 yavuze ko Gen Mudacumura yishwe ari kumwe n’irindi tsinda ry’abarwanyi harimo n’abafashwe mpiri.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, Umuvugizi wa FARDC Général Léon Kasonga, yahamije ko urupfu rwa Sylvestre Mudacumura hamwe n’abo bari kumwe ari inkuru nziza ku gisirikare cya Congo, kuko “yari ayoboye igice cya FDLR kigometse ku mugambi wo gutaha mu Rwanda ku bushake.”
Gen. Mudacumura yishwe nyuma y’uko mu 2016, Major Nsabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abamurindaga, yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Uyu Mugisha yari umwe mu bayobozi FDLR yagenderagaho, akaba asanzwe anashakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha by’intambara yakoze ahitwa Busurungi muri Walikale mu gihe cya Umoja Wetu.
Mu bagarutse ku rupfu rwa Mudacumura harimo umunyamakuru Simone Schlindwein w’Ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage, ukurikiranira hafi inkuru zo muri RDC. We yavugaga ko byemejwe ko Gen Mudacumura yishwe mu rukerera mu gico yatezwe n’inyeshyamba za Nduma Defence Forces, NDF.
Tariki ya 04 Ukuboza 2019 Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko zishe Afurika Gaspard wari ukomeye muri FDLR, Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega usanzwe ari umuyobozi w’uyu mutwe we aracika.
Aya makuru yemejwe na Maj Ndjike Kaiko Guillaume, Umuvugizi wa operasiyo Sukola 1 iri gukorerwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Afrika Gaspard yiciwe mu gace ka Runga, Tongo muri teritwari ya Rutshuru kuwa 04 Ukuboza 2019. Ni mu gitero ingabo za FARDC zahagabye. Hari n’abandi benshi tutabasha kurondora bafashwe mpiri bamwe boherezwa mu Rwanda, muri bo twavuga Nshimiyimana Asifiwe Manudi wari wungirije umuyobozi wa CRAP (umutwe udasanzwe wa FDLR) wafashwe mu kwezi k’Ukwakira 2019 yagiye kwivuza i Goma.
Muri aba hiyongeraho Ignace Nkaka wari Umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre Abega wari ushinzwe iperereza bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda bakoherezwa mu Rwanda ndetse bakaba baramaze no gukatirwa n’urukiko.
Kugeza umutwe wa FDLR usa n’uwamaze gucika intege nyuma y’impfu z’abayobozi bawo n’abarwanyi b’uyu mutwe benshi bacyuwe mu Rwanda bafatiwe mu ntambara n’abandi batashye ku bushake ubu bamwe bakaba bari mutobo mu gihe hari abasubijwe mu ngabo z’igihugu abandi bashyirwa mu buzima busanzwe.
Lt Dusabeyezu Patience wari ukuriye abasirikare barindaga Gen Mudacumura watashye mu 2016 akaba avuka mu mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yakomeje avuga ko yinjiye muri FDLR ashimuswe n’abacengezi. Yemeza ko FDLR nta kintu ishobora kugeraho n’ubwo yirirwa ibeshya abarwanyi bayo ko bafite gahunda yo gutera u Rwanda. Avuga ko icyo ashingiraho avuga ibi ari uko FDLR yacitsemo ibice igatandukanya imbaraga nke yari ifite, abayobozi bayo bimena bakicwa mu gihe abandi bacyuwe mu Rwanda ubu ikaba isigaranye abarwanyi bake cyane.
Lt Dusabeyezu Patience anongeraho, ko mu bintu atazibagirwa muri uyu mutwe ari uko yari umuyobozi ariko utabasha kwigurira umunyu.
Akomeza avuga ko muri FDLR nta cyiza yigeze ahabona, uretse gusiragira mu mashyamba.Yagize ati “Nta cyiza nigeze mpabonera muri FDLR, ni ubwo nahuye n’ibibi byinshi nk’umusirikare ariko hari icyo ntashobora kwibagirwa, gukena ku buryo nanirwa no kugura umunyu wo gushyira mu byo kurya kandi nari nkuriye abasirikare barinda umuyobozi wa FDLR?”
Lt Dusabeyezu asoza avuga ko FDLR yirirwa ibeshya abarwanyi bayo ko mu Rwanda nta mutekano uhari, ko iyo utashye uvuye muri FDLR bahita bakwica, gusa ngo yafashe umwanzuro wo gutaha nyuma yo kuvugana n’abo mu muryango we bakamubwira ko mu Rwanda hari umutekano usesuye.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM