Umutwe wa FDLR wagize ibyo usobanura bidafututse ku bitero byibasiye ubworozi bw’inka muri Rubavu ndetse werura ko witeguye gukomeza guhungabanya umutekano w’uRwanda
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagize icyo utangaza ku gitero cyagabwe ku nka z’umuturage mu Karere ka Rubavu aho bose bayihaye inkwenene,Ubuyobozi bwa RDF bukayimenyesha ko izishyura iyo Fagitire y’inka zishwe n’abarwanyi ba CRAP bayo.
FDLR yifashishije ikinyamakuru cyayo gisanzwe kibiba amacakubiri cyitwa Ikaze iwacu,aho yageragezaga kwikura mu isoni,igahakana ko ariyo yagabye igitero shuma cyibasiye inka z’umuturage witwa Jean De Dieu Hitayezu iki kinyamakuru kikaba gisanzwe kiyobowe na Cure Ngoma usanzwe ari Umuvugizi w’uyu mutwe.
Nkuko tubisanga mu nkuru y’ikinyamakuru Ikaze Iwacu mu mutwe wacyo ugira uti: http://ikaze-iwacu.com/ubwumvikane-bucye-hagati-yabashaka-gutera-fdlr/
Biragaragara ko FDLR yagize icyikango ndetse n’isoni ry’igitero kitari gifite icyo kivuze kibasiye,amatungo ndetse no ku ruhande rw’abaturage ba Congo mu gace ka Buhumba bagasahurwa.
umwe mu baturage mu gace ka Buhumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo
wabyiboneye n’amaso yabwiye Rwandatribune ko, mbere y’uko icyo gitero kiba,amatsinda y’abarwanyi ba FDLR babarizwa mu mutwe wo kwa Col.Ruhinda ukuriye CRAP bari biriwe bazenguruka mu duce twa Mwaro,bamwe mu bayobozi ba FDLR/CRAP batunzwemo agatoki ni:Lt.Noheri,Ajida Maceveri n’uwitwa Sgt Ringi,abaturage bo muri ako gace bakaba barababonye bari bahoze bazengruka muri ako gace nubwo FDLR ibihakana ariko hakaba hari ibihamya byinshi.
Nkuko bigaragara mu nkuru isoza y’ikinyamakuru Ikazeiwacu.com,bagize bati: BY’UMWIHARIKO KURI CRAP UKO TURASA BARABIZI KANDI NIBAKOMEZA UBUSHOTORANYI BAZATUBONA VUBA CYANE BIDATINZE”.nibi bikaba bisobanuye ko uyu mutwe ugifite inyota yo guhungabanya umutekano w’uRwanda
Ubwo yatangaga ubutumwa bw’ihumure ku baturage b’umurenge wa Bugeshi,ho mu Karere ka Rubavu Col.Andrew Nyamvumba,Umuyobozi wungirije muri Diviziyo ya III y’ingabo z’uRwanda,ikorera mu Ntara y’uburengerazuba yavuze ko FDLR aho iri hazwi kandi ko itazahabwa umwanya wo kubuza Abanyarwanda umutekano.
Uwineza Adeline