Umutwe wa FDLR wavuguruje , Ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko Perezida Felix Tshisekedi uherutse gutangaza ko, FDLR itakiri ku butaka bw’iki gihugu, ahubwo ari igikangisho cya baringa u Rwanda rwazanye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York ku kicaro gikuru cy’uyu muryango kuwa 20 Nzeri 2022, Tshisekedi yavuze ko igihugu gituranyi cye cyateye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu mutwe wa M23. Yanakomoje ku birego u Rwanda rushinja igihugu cye byo gukorana na FDLR yasize ihekuye u Rwanda, avuga ko ari baringa U Rwanda rwahimbye, ko nta FDLR ikibaho ngo kuko yaranduwe ku bufatanye bwa RDF na FARDC mu myaka yashize.
Iyi mvugo yagarutsweho n’umuvugizi wungirije wa Perezida Tshisekedi Tina Salama wavuze ko ibyo ari “indirimbo u Rwanda rusubiramo kuva mu myaka 20 ishize”.
Mu kiganiro Umuvugizi wa FDLR Cure Ngoma yagiranye na BBC, yanyomije ibikomeje gutangazwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse anemeza ko nka FDLR bagihari kandi ibikorwa byabo byose babikorera bu butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Twebwe aho turi turahari, nonese twagiye hehe? Turi mu birindiro byacu turashikamye ntacyahindutse.”
Ngoma yavuze ko bakurikiranye imyanzuro ya Perezida Tshisekedi na Kagame i New York, bakabifata “nk’ibikurikira iriya myanzuro y’i Nairobi.”
Cure Ngoma avuga ko niba Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barafashe umwanzuro wo kurwanya FDLR nayo yiteguye kwirwanaho. Yagize ati: “Nibiba ngombwa ko bafata ingamba zo kuturwanya natwe tugomba kwirwanaho birumvikana.”
Ni kenshi u Rwanda rwagiye rugaragaza ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’akarere n’u Rwanda by’umwihariko, nyamara Let aka Kinshasa ikarenga igakorana nayo.
Ibihugu by’akarere byemeje gushyiraho ingabo zo kurwanya imitwe yo mu mahanga ikorera muri DRC irimo na FDLR, igihe izi ngabo zizatangira ibikorwa byazo ntabwo kiramenyakana. Cyakora Ingabo z’u Burundi zo zikaba zimaze igihe kirenga ukwezi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zihanganye n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa CND- FDD nka RED Tabara na FNL.