Uko Abagatolika batasengera mu musigiti w’Abasilamu niko natwe tutakwihuza na FLN-Gen.Omega
Hari hitezwe ikintu gikomeye mu Nama ngaruka mwaka yahuzaga Abayobozi bakuru b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR,iyo nama ikaba yaramaze iminsi itatu yiga ku bibazo byugarije FDLR ikaza kurangira kuwa Gatanu taliki ya 04 Ukubuzoza 2021.
Ku murongo w ’ibyizweho hari icyifuzo cya Leta ya Uganda,aho ikomeje gusaba ko imitwe irwanya Leta y’uRwanda yihuza,ku isonga haza Umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa na FLN.
Muri iyi nama Gen.Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega yashimangiye ko nta na rimwe FDLR izihuza na CNRD/FLN abigereranya nk’uko Umugatolika atazigera asengera mu musigiti. Yagize ati:”abashaka kuduha inkunga ntibahejwe ariko kutujyana aho tudashaka turabyanze.
Si FLN yonyine uyu mu Jenerali yakomojeho ,kuko yavuze ko yaba FLN na RUD URUNANA bose abafata nk’abantu batorotse igisilikare(Deserters),ati “Niba bashaka kugaruka mu muryango tuzabakira,hubahirizwe amategeko y’abataye igisilikare bahanwe ubundi basubizwe mu muryango naho ibyo kwihuza nabo ntibizigera bibaho”.
Muri iki gihe ingabo za UPDF ziri ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu cyiswe Operasiyo Shujaa kigamije guhiga abarwanyi ba ADF bashinjwa gukora iterabwoba k’ubutaka bwa Uganda. Binavugwa ko urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI) bushaka guhuriza hamwe imitwe yose irwanya Leta y’uRwanda kugira iterwe inkunga zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kurikira ibiganiro bya Rwandatribune TV
Buriya M7 abona amarira twarize adahagije?imfubyi n’abapfakazi uRwanda rwagize kuri we ntibihagije?iyaba abacwezi bagiraga ubwenge M7 yamenya ko ibyo yadukoreye bitazarangirira aho.no mu kuzimu aho azajya azahakubitirwa iz’akabwana kaneye mu cyarire,n’akomeze har’ubwo ryaba ariryo herezo rye n’ubundi nta mpamvu yo gusooza neza n’ibyago yaduteje
Museveni ni ikigoryi azagwa ku gasi kdi ntazapfa atishyuye ubugoryi akorera u Rwanda