Umutwe wa FDRL washyizwe ku rutonze rw’ imitwe yitera bwoba wasize ukoze Jenoside yakorewe abatutsi kuri ubu bubarizwa mu mashyamba ya Congo uherutse kwandikira Perezida wa Angola, João Lourenço, umuhuza ku makimbirane hagati y’ u Rwanda na Congo ko yabafasha nabo akabahuza la leta y’ u Rwanda nkuko abigirara Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu ibaruwa baherutse kwandika tariki 22 Ukwakira 2024 dufitiye kopi, bakayandikira Perezida wa Angola João Lourenço ndetse Kopi yayo bakayigenera abaperezida b’ ibihugu by’ afurika y’ Uburasirazuba n’ uw’ u Rwanda arimo ifite umutwe ugira uti: “Uruhare rwa FDLR mu kugarura amahoro mu karere”
Iyi baruwa bayiteruye bagira bati:” Nyakubahwa Président João Manuel Gonçalves Lourenço Perezida wa Angola ukaba n’ umuhuza hagati y’ u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’ umuntu watoranijwe n’ umuryango b’ ibihugu by’ ubumwe bwa Afurika nk’ umuhuza hagati ya Repuburika ya Demokarasi ya Congo n’ u Rwanda mu ntambara.
Nka FDLR twasanze ubuhanga bwanyu ndetse no kwitanga kwanyu byakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye mu karere k’ ibiyaga bigari bya Afurika, kuko twasanze ikibazo cy’ u Rwanda ari ikibazo cya Politike ari nayo mpamvu dushyira ibiganiro imbere kuruta gufata intwaro.
Bati:” Niyo mpamvu Twemeye gushira intwaro hasi no gukusanyiriza hamwe abarwanyi bacu muri muri 2001, i Kanyabayonga, Walungu na Kisangani mu 2014 ku mugaragaro imbere y’ amahanga areba tuvbifashijwemo n’ ingabo za SADC.” ariko na nubu akaba ntacyo byagezeho kuko u Rwanda rwahakanye ko rutagirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe.
Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’ abarwanyi basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda uvuga ko utigeze uhwema mu gushaka ko mu Rwanda hagaragara umwuka mwiwa wa Politike, umubano mwiza, ubukungu hamwe n’umutekano ku banyarwanda bose, ndetse n’impunzi zigatahuka ku bushake, ari nayo mpamvu bakomeje guhamagarira ubutegetsi bwa Kigali kwicara ku meza y’ibiganiro n’abo batavuga rumwe kugira ikibazo cy’U Rwanda gishakirwe igisubizo mu mahoro.
FDLR igasaba Perezida wa Angola, João Lourenço, gukoresha ubunararibonye n’igihagararo afite mu karere mu gusaba leta y’ u Rwanda ngo yemere kuza ku meza y’ibiganiro n’abayirwanya kugira ngo amahoro aboneke mu karere k’ibiyaga bigari byumwihariko m’ Uburasirazuba bwa Congo.
Ubusanzwe umutwe wa FDLR ni umutwe witwaje intaro urwanya leta y’ u Rwanda, ukaba ufite ibirindiro byawo mu burasirazuba bwa Congo, Ibyegeranyo bya l’ ONU nabyo byagaragaje ko FDLR iri mu mitwe yitwajeintwaro ndetse inafasha leta ya Congo mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa M23 urwanya leta ya Kinshasa.
Rwandatribune.com