Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongeye gushinjwa ko kuwa 12 Nzeri wibye inka zirenga ku 100 mu hagati ya Kilolirwe na Bwiza, inka bivugwa ko zashorewe ku itegeko rya Lt Gen Byiringiro.
Izi nka zibwe abaturage ku mategeko y’izi nyeshyamba, ndetse bikavugwa ko abazishoreye barimo uwitwa Tuyisenge, Kabayiza ndetse na Byiringiro.
Mu magambo yashyizwe kuri Twitter y’umwe mu banye Congo witwa Maisha RDC yavuze ko izo nka zose zibwe mu gace ka Kilolirwe ndetse na Masisi.
Uyu munyamakuru avuga ko izi nka zibwe Abatutsi b’abanye congo mu rwego rwo gusenya cyangwa gusubiza hasi ubukungu bw’abanye Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi.
Amagambo uyu munyamakuru yakomeje ashyira kuri kuri Twitter yagaragaje ko ingabo z’uburundi zikomeje kurebera kandi abantu bahohoterwa, mu gihe izi ngabo zazanywe no gutabara abaturage.
#MASISI_NK_RDC: Plus de 100 vaches des bouviers #TUTSI congolais (TUYISENGE, BYIRINGIRO et KABAYIZA) ont été razziées par les #FDLR à #TABI, une zone entre BWIZA et KILOLIRWE. La destruction de l’économie des tutsis poursuit son chemin à l’Est de la RDC.(12/9/023)1
https://x.com/MaishaRdc/status/1701599731368292363?s=20