Inyeshyamba za FDLR zigizwe n’abasize bahekuye u Rwanda mu 1994 ubu bakaba babarizwa mu mashyamba ya Congo, aho bifashishwa n’ingabo za Leta ya Congo FARDC , bahisemo gukomeza guhunga kubera gutinya inyeshyamba za M23.
Bamwe mu barokotse ibitero bya M23 bahisemo guhambira imizigo yabo kugira ngo bahungane n’imiryango yabo, gusa ngo aho banyuze hose bagenda bibasira abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uyu musirikare utashatse ko amazina ye atangazwa we yatangaje ko adashobora kongera kwishora mu masasu mugihe abo bari bari kumwe bose baguye mu mirwano, ati “FARDC yirindira ba Rumuri bakomeye naho twe n’abacu turi gupfa nk’ibimonyo, njyewe nkuyemo akanjye karenge nkurikiye umuryango wanjye.”
Aba basirikare ba FDLR bari kugenda bavanamo akabo karenge mu gihe Leta ya Congo yo ikomeje kwinjiza abancanshuro ku bwinshi kugira ngo bayifashe kurwanya izi nyeshyamba za M23.
Iki gihugu gikomeje gahunda y’imirwano mugihe hari hitezwe ko hagiye kuboneka amahoro nk’uko imyanzuro y’inama ya Luanda yari yabyifuje ndetse n’ibyavuye muri gahunda ya Nairobi bakabishimangira.
Umuhoza Yves
Umuntu wese uremerewe n’amaraso y’abo yishe(Jénocide)azahunga arinde agera ku mpera y’isi