Byatangajwe n’Umugaba Mukuru w’umutwe wa FDLR, Gen. Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega mu ijambo yagejeje ku nteko yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 FDLR-FOCA imaze ishinzwe, aho yavuze ko igihe kigeze ngo FDLR yongere igaragaze ko ikiriho kandi igifite ingufu bityo ikaba yataha mu Rwanda. Gusa abasesenguzi bavuga ko bisa nko guca umugani ku manywa kuko uyu mutwe udafite imbaraga na mba.
Ibi birori byabereye mu cycaro gikuru cya FOCA kiri ahitwa i Paris mu gace k’ikirunga cya Nyamuragira gaherereye muri Gurupoma ya Tongo, muri Teritwari ya Rutschuro mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Nkuko isoko ya Rwandatribune yari muri ako gace ibyemeza, ibi birori byitabiriwe n’abasilikare bakomeye bo ku rwego rwa Majoro, Koloneri ni aba Jenerali aha twavuga nka Gen.Manzi Mutunzi,Gen.Kimenyi Nyembo, Gen.Busogo na Gen Gakwerere usanzwe ari umunyamabanga mu biro bya FOCA.
Ibi birori bikaba byabagiwemo inka 20 zikomoka mu nka 150, FDLR iherutse kwiba aborozi b’ahitwa mu Bwiza.
Ibi birori kandi byajemo abandi batumirwa b’ababakongomani bakuriye imitwe yitwaje intwaro isanzwe ifitanye ubucuti na FDLR ari bo Gen. Dominique ukuriye Umutwe wa Mai Mai CMC na Col. Jenvier na we usanzwe ufite Umutwe w’aba mai mai bo mu bwoko bw’abahutu b’abanyekongo ukorera mu bice bya Rugali, uyu mutwe nawo ukaba usanzwe ari umufatanyabikorwa wa FDLR.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori, Gen.Omega yasabye abarwanyi ba FDLR ndetse n’abafatanyabikorwa bayo kongera gukanguka bagashaka uko basubira iwabo mu Rwanda.
Yagize ati “Iyi Congo mureba si iyacu, ni Igihugu cy’abandi, iwacu ni mu Rwanda.”
Abasesenguzi mu bya Politiki basanga Gen. Omega kuvuga kuriya ari nko kwisama wasandaye kuko ibitarashobotse ko FDLR ifata igihugu ifite abasilikare 12 000, b’abasore bari bagifite imbaraga n’umubare mwinshi w’abarwanyi ubwo yitwaga ALIR, ubu bitashaboka isigaranye abarwanyi batarenga ibihumbi 3,5 kandi muri iki gihe aba ofisiye benshi akaba ari abasaza.
Ikindi abasesenguzi bavuga ni uburyo abayobozi b’uyu mutwe bakomeje gusesagura amafaranga ngo bari mu minsi mikuru idafite gahunda, ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 FDLR imaze ishinzwe, bibaye hasize icyumweru FDLR ivuye mu bindi birori bya Pasika n’amasakaramentu.
Mwizerwa Ally
RWANDATRIBUNE.COM
Ibaze kweli DRC ni icyitso gikomeye pee.
Inama mu gihugu cyigenga?
Igihecyokubarasanicyi turabarasampaka
Kukomumenyeko icyogihugumurimoataricyanyu igihecyogutahiwacunicyi impamvu ibyokwirirwamuvugangokuba FDLR FOCA ngokubaitarafashigihugu muri ALIR ukwibesha uburobwishintiburyonshyumusururu kandimumenyeko mûri ALIR abasirikarebatanu5 bajyendanagimbundimwe ubwibyoncatsekuvugawabyumvushije nimpamvumutuzeduhangane byanditswe n’a nsabimana innocent womuri FLN CNRD
Ariko murihuta mu kwandika. FDLR irahari kuko idahari ntimwayihoza ki munwa. Nigaguruka abenshi bazakizwa n’amaguru.