Gen.Omega mu mazi abira k’ubwubuhamya bwatanzwe n’umuhungu we mu nama y’umushikirano bwateje ise ikibazo muri FDLR . (Diazepam)
Ubuhamya bw’umuhungu wa Gen.Omega yavugiye mu nama y’umushikirano y’ubusize bwatej’impaka muri FDLR.
Mukiza Willy Maurice ni umwana wa kabiri wa General Major Ntawunguka Pacifique ubarizwa mu mashyamba ya Congo mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda,mu nama y’umushikirano iherutse yashimiye Leta y’uRwanda iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubuhamya yahatanze bwiza bwatumye buri wese yibaza icyo ise umubyara Gen.Omega arwanira,ni icyo akimara mu mashyamba ya Congo.
Yagize ti “Igihugu cyatwitayeho, cyaratwigishije, dukora neza nk’abandi Banyarwanda bose, dufite umutekano, ntawe uturenganya, mbese mwatwitayeho nk’uko mwitaye ku Banyarwanda bose. Mu mashuri twarize, mukuru wanjye ndetse yize kaminuza arihirwa n’igihugu, arangije akomereza mu Bushinwa, ni ho arimo gukorera Master’s, nta cyangombwa yigeze yimwa, nta n’uwamubajije ngo ugiye he, mbese murumva ko twari tumeze nk’abandi Banyarwanda bose, hatitawe ko turi abana ba Ntawunguka Pacifique.”
Mukiza Willy Maurice yavuze ko mushiki we na we abayeho neza, ubu akaba arimo kwiga muri Ghana ibyerekeranye n’ubuvuzi (Pharmacy).
Mukiza na we arangije muri Kaminuza y’u Rwanda (College of Science and Technology Nyarugenge) mu byerekeranye n’ubwubatsi (Civil Engineering).
Arangije kwiga muri uyu mwaka akaba yishimira ko ubu ari umu enjeniyeri (Engineer) abikesha igihugu cyamuhaye umutekano kititaye ku wo ari we.
Ati “Mu rugo hari igihe tuganira tukumva bidashoboka ko dushobora kuba dufatwa kimwe nk’abandi kandi muzehe wacu ari umwe mu batakifuriza gutera imbere.”
Mukiza Willy Maurice agira inama urubyiruko bagenzi be ko bafite igihugu kibakunda kandi kibashyigikiye, abasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe, bihangira imirimo, bakora n’ibindi bitandukanye byabateza imbere, bigateza imbere n’igihugu muri rusange.
Ubu butumwa ntibyarangiriye aho byahise bigera mu nyeshyamba za FDLR ndetse bikurura umwiryane ku buryo Gen.Omega nta mabwiriza agitanga ngo bishoboke,benshi basigaye bahengamiye kuri Gen.Koromboka Tedeum umwungirije.
Icyo bamushinja n’ukuntu umurwanyi ugize atya:akohereza umuryngo we yicwa ngo aragambanye mu gihe abe bari kwitetesherezwa na Guveerinoma y’uRwanda.
mu nama iherutse kuba yo kuwa 27 Ukuboza yamaze iminsi ibiri ihuje abayobozi ba FDLR FOCA n’abakada bayo yabereye ahitwa I Parisi muri Nyamuragira, Gen.Ntawunguka Omega yagize isoni ryo kuyizamo kuko yatinye ko bamuhata ibibazo ahitamo kohereza umwungirije ariwe Gen.Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Niyo Tedeum Koromboka.
Benshi mu nyeshamba za FDLR bifatiye ku gahanga Gen.Omega bamushinja ko yazitiye abana babo kuza kwiga mu Rwanda mu gihe aboherereza umwalimu witwa Samusure ngo ariwe ubigisha n’umugore witwa Mukarugomwa Thacianna aba barium ngo ntakindi babasukamo n’ingebatekerezo y’ivanguramoko.
Mu gihe abana be yabaretse bakajya mu Rwanda naho Gen.Byiringiro Victor we abe akabohereza mu gihugu cy’ububiligi.
Gen.Ntawunguka Pacifique Omega Nzeri niwe Mugaba mukuruw’igisilikare cya FDLR cyizwi nka FOCA uyu mwanya yawugiyeho ubwo Gen.Mudacumura Sylvestre alias MUHAMBABAZIMA MUPENZI yaramaze kwicwa n’umutwe udasanzwe w’ingabo za Congo HIBOU SPECIAL FORCE.
Mwizerwa Ally