Amakuru ava muri FDLR dukesha isoko y’amakuru yacu iri I Rucuro aravuga ko muri uyu mutwe hakomeje kuba utunama dutandukanye twa buri gatsiko ndetse buri ruhande rukaba rushinja urundi gushaka kurwigizayo mu buyobozi.
Kugeza ubu uruhande rukomerewe n’urwa Gen Byiringiro Victor Perezida wa FDLR ubwo Gen.Omega yafataga icyemezo mu mezi atanu asize cyo kumwambura umubare w’abamurinda akageza ku barinzi 35,ku buryo ibitero bya FARDC byari bimuhitanye iyo Imana idakinga akaboko,mu gihe Gen Omega we arindwa n’abantu 145.
Uruhande rwa Gen Omega narwo ntirwifuza ko Gen Byiringiro yaguma k’ubutegetsi bw’Ishyaka FDLR rusanga urugaga rugomba kuyoborwa n’amaraso mashya kuko uyu musaza yibera mumasengesho ya Bikira Mariya mu gihe urugaga rugenda rusenyuka,bakaba bifuzako Nsanzimihigo Cyrille Henganze wari usanzwe ukuriye iperereza muri FDLR,kuko ariwe basanga yashyira ibintu ku murongo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru amakuru agerakuri Rwandatribune.com avuga ko Lt.Gen Koromboka na Gen BDG Serge barikugerageza guhuza impande zitunvikana,mu gihe Col Ruvugayimikore Protegene Ruhinda we ari mu mishikirano na Kayumba Nyamwasa wo kwigumura ngo abafashe kongera kubyutsa igisilikare cya RNC.
Mwizerwa Ally