Amakimbirane hagati ya Gen.Major Ntawunguka Omega na Gen.BGD Nzabamwita Karume ashobora gusiga muri FDLR havutsemo umutwe mushya.
Nkuko isoko ya Rwandatribune iri muri Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rutscuru,Kivu y’amajyaruguru ibivuga mu mutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda,hakomeje kubamo amakimbirane kenshi ashingiye k’ubuhezanguni,kwikunda,ubusahiranda guhangana ndetse n’irondakarere.
Gen.BGD Nzabanita Lucien uzwi nka Karume niwe ushinzwe ishami rya rya Politiki no guhuza abaturage n’abasilikare muri FDLR FOCA,akaba yari yahawe inshingano zo gusubiza mu buryo ikibazo cya Mai mai Nyatura zigizwe n’abo mu bwoko bw’abahutu b’Abakongomani zari inkoramutima za FDLR k’uburyo Abanyatura bari igihimba n’amaguru n’amaboko b’inyeshyamba za FDLR.
Nkuko isoko y’amakuru yacu ibitangaza hasize iminsi Inyeshyamba za Nyatura zihuriye mu Ihuriro ryitwa CMC ziyemeje gushyira intwaro hasi,zikifatanya na Guverinoma mu kubaka amahoro muri Kivu y’amajyaruuguru,mu mpamvu ikomeye izi nyeshyamba zashingiyeho zirambika intwaro n’uko umufatanyabikorwa wazo FDLR yazitengushe aho zagiye zigabwaho ibitero n’ingabo za Leta, FLDR ntizitabare ndetse uzikuriye Gen.Dominique yandikiye FDLR ibaruwa iyisaba ubusobanuro birangira nta gisubizo Mai mai Nyatura/CMC ibonye.
Gen.Ntawunguka yibutse igitereko yasheshe!
FDLR ikimara kunva ko Mai mai Nyatura yafashe icyemezo cyo kurambika intwaro hasi yagennye Gen.BGD Karume gutangiza ibiganiro bigamije kongera gucudika n’Aba Nyatura ariko baramuhakanira,bivugwa ko yatanze n’ikiguzi cy’ibihumbi 20.000 by’amadorari,Aba Nyatura barayanga bavuga ko badashobora kwisubiraho.
Ukutunvikana kwaturutsehe hagati y’aba bagabo?
Mu gihe Gen.Karume yari yahawe ruswa yo guha izi nyeshyamba zikayanga biravugwa ko yahise ayoherereza umugore we uri mu Burayi,ndetse akaba yaramaze iminsi igera muri 2 bivugwa ko yaba yatorotse ,ariko benshi bavuga ko yari yibereye iGoma yagiye kuryoshya,mu mafaranga ya FDLR,ibyo bikaba aribyo bayakuruye guhangana kwe na Gen.Omega ndetse biravugwa ko ashobora kumwicisha nkuko byagendekeye bagenzi be nka Gen.Secyugu Gabral n’abandi.
Abasesenguzi mu bya Politiki basanga kutunvikana kwa Gen.omega na Gen.Karume gushobora gutuma havukamo andi makimbirane muri FDLR bikaba byasiga bisenye uyu mutwe cyane ko Gen.Omega asanzwe adakunzwe n’abasilikare mu gihe Gen Bgd.Karume ari inshuti ya Gen.Maj.Busogo,Gen BGD Nyembo na Gen.Gakwerere iri tsinda akaba ariryo rikunzwe,ryiyunvwawo n’abasilikare bityo guhirika Gen.Omega bikaba byakoroha.
Kambale Shamukiga