Imitwe yitwaje intwaro ya FDLR,ADF, Wazalendo na M23, yashizwe mu majwi ko yaba iri inyuma yo gutuma ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC ,kirushaho gukomera ndetse kikaba gikomje kuba ingorabahizi.
Ni ibikubiye muri Raporo yashyizwe hanze na Antonio Guterres ,Umunyamabanga mukur w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), wavuze ko imitwe nka FDLR ,Wazalendo ADF na M23, ikomeje kuba ikibazo ku mutekano mu burasirazuba bwa DRC , n’ubwo hagiye hashyirwaho inzira zitandukanye mu gushakira umuti iki kibazo cy’umutekano hamwe.
Yibanze kuri FDLR ,Wazalendo na M23
Muri iyi Raport Antonio Guterres yagize ati “Iyi mitwe [Wazalendo] ku rundi ruhande, yifashishwa mu gushyira igitutu ku Ngabo za Monusco n’iza Afurika y’Iburasirazuba ziri [EACRF] muri Rebulika Iharanira Demoakarasi ya Congo.”
Iyi raporo kandi Ishimangira ko imirwano yahuje M23 n’iyi mitwe by’umwihariko FDLR hagati ya tariki 20 Kamena na tariki 20 Nzeri mu 2023, mu bice bya Rutshuru na Masisi yaguyemo abasivile 96 barimo abagore 16 n’abana 13 mu gihe abandi basivile 47 bakomeretse bikomeye naho abagera kuri 2675 bava mu byabo.
Antonio Guterres ,avuga ko M23 ikomeje imirwano n’indi mitwe itandukanye ndetse ko umutekano ukomeje kuba muke mu bice byo hirya no hino mu gihugu ahari ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Yanagaragaje kandi ko Umutwe wa Wazalendo hamwe na FDLR iri kwifashishwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa kurwanya M23 , ikomeje kwangiza ibintu, wibasira umutekano w’abaturage hamwe n’uw’abasirikare ba Monusco.
ADF nayo irashyirwa mu majwi
Muri iyi raporo Antonio Guterres yakomeje igira iti:” Ibitero by’umutwe wa ADF byo kuwa 20 Kamena na tariki 20 Nzeri mu 2023 byaguyemo abagera kuri 111 biganjemo abo muri teritwari ya Mambasa n’iya Irumu, naho Ku wa 20 Kanama honyine, abarwanyi b’uyu mutwe bishe abaturage 30 barimo abagore 10 n’abana babiri mu gace ka Samboko muri iyi teritwari ya Irumu.
Antoniyo Guterresa Yakomeje avuga ko Ahandi ibi bitero bya ADF byagaragaye ari muri Teritwari ya Beni, aho hagati ya tariki 20 Kamena na tariki 15 Nzeri mu 2023 hishwe abasivile 14 .
Yongeyeho ko ko kwa 9 Kanama, Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda ndetse zigendera ku mahame akomeye ya k’Islamu ,zongeye gushimangira imikoranire n’umutwe wa ADF ukorera mu ntara ya Ituri ndetse n’ubuyobozi bushya bw’umutwe w’iterabwoba uzwi nka” Islamic State .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com