Bamwe mu baturage bo mu Lweba ho muri Segiteri ya Tanganyika teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Epfo, bicishije amabuye umusirikare wa Leta ufite ipeti rya Majoro barangije baramurya.
Bivugwa ko uyu musirikare yishwe ari kumwe n’abandi basirikare batandatu ba FARDC mu modoka barimo n’ufite ipeti rya Colonel.
Uyu musirikare wishwe yari asanzwe akorera muri karere ka gisirikare Sokola ya kabiri iri Fizi. Yari avuye Baraka yerekeza mu mujyi wa Uvira. Ageze ahitwa Lweba, mu birometero 12 uvuye ku nkambi ya Lusenda, bamwe mu baturage bamwururukije mu modoka yarimo na bagenzi be, bamwicisha amabuye.
Umuvugizi w’Ingabo za Congo mu ntara ya Kivu y’Epfo zikorera muri Operasiyo Socola 2 , Maj Dieudonne Kasereka, yanze kugira icyo atangira itangazamakuru, gusa yemeza ko uyu musirikare yishwe. Maj Kasereka yavuze ko amakuru arambuye ari butangwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru riri buve mu biro bikuru by’ingabo za Congo FARDC.