Umusirikare warashe abasivili barindwi yasinze ku munsi wo kuwa Mbere tariki 18 Mata 2022, yatewe n’abaturage bariye karungu baramuhondagura kugeza ashizemo umwuka.
Kuwa Mbere tariki ya 18 Mata 2022, ku cyambu cya Kazimiya kiri ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo niho bivugwa ko Umusirikare witwa Lukusa Kabamba yishe arashe abasivili 7 barimo n’abana bato.
Amakuru y’iyicwa ry’uyu musirikare witwa Kabamba yemeje n’umuvugzi w’ibikorwa bya Gisirikare(Socola 1) muri Kivu y’Amajyepfo Lt Marc Elongo.
Yagize ati “Umusirikare wakoze icyo cyaha yitwa Lukusa Kabamba. Nyuma y’uko afunzwe yaje gupfa, urupfu rwe rwaturutse ku itotezwa yakorewe n’abaturage bari bariye karungu.”
Lt Elongo akomeza avuga ko kugeza ubu imibare ivuguruye yemeza ko abatu 7 aribo bamaze kubarurwa ko bishwe n’ibikomereye biturutse ku masasu barashwe n’uyu musirikare, mugihe abandi 9 bo bakirwaye ibikomere batewe n’amasasu.
Nyuma yo kurasa mu baturage , kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mata 2022, Kabamba yahise agabwaho igitero n’abaturage bamukura ku mwaro wa Kazimiya mu gace ka Ngandja muri Teritwari ya Fizi bamushyikiriza igisirikare.
Aba baturage ngo bamujyaniye igisirikare bamunogeje ku buryo haciye amasaha bacye agahita apfa.