Kuva kuwa 20 kugeza kuwa 21 Ukuboza hakozwe umukwabu wo guhiga abajurura bibye inka z’abaturage,izigera kuri 44 zari zibwe n’abasirikare ba Mai-Mai Kijangala zagaruwe n’ingabo zishyikirizwa ba nyirazo .
Nyuma y’urwo rugamba ku wa 21 Ukuboza, Majoro Dieudonné Kaseraka, umuvugizi w’ingabo muri aka karere yatamngaje ko izi nka zashyikirijwe abaturage hari n’abayobozi bo ku rwego rw’intara. Gusa amwe mumakuru atugeraho avuga ko izo nka zagaruwe n’abasirikare bo mu Rejima ya 3304.
Umuvugizi w’ingabo yakomeje avuga ko muri kano karere yakomeje ahamagarira abaturage bose kwamagana ibikorwa nk’ibi by’ubuhezanguni n’ubujura bukabije bikorwa n’inyeshyamba.
Aha twabibutsa ko ubujura bw’inka bwongeye kubura mu majyepfo ya Kivu y’amajyepfo, cyane cyane muri Uvira na Fizi , muri izi mpera z’umwaka.
Ni kenshi hagiye havugwa ubujura bw’inka cyane cyane zibwa mu duce dutuwe n’Abanyamulenge. Bikaba ari ibikorwa bikunze gushinjwa imitwe y’aba Mai Mai ihora ihanganye n’ubwoko w’Abanyamulenge.
UMUHOZA Yves