Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyasenye umuyobora n’itumanaho ryafashaga abarwanyi b’umutwe wa Twirwane uyoborwa na Col Makanika watorotse igisirikare ukorera i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo kubona intwaro.
Binyuze mu nyandiko yasomewe inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 25 Kamena 2021, ubuyobozi bwa FARDC bwatangaje ko bwafashe intwaro zari zatumijwe n’umutwe w’Abanyamulenge wa Twirwaneho , bunemeza ko bwahagaritse inzira izo ntwaro zanyuragamo ndetse n’abari bari inyuma y’ibi bikorwa bamwe muri bo ngo bagomba kubiryozwa.
Iyi nyandiko yagiraga iti”Ingabo z’igihugu (FARDC) zasenye umuyobora wanyuzwagamo intwaro zirimo imbunda n’amasasu n’ibindi bikoreshao bya Gisirikare byajyanwaga mu mutwe wa Twirwaneho uyoborwa na Rukunda alias Makanika i Minembwe. Intwaro zose zafashwe zibitswe n’ingabo z’igihugu”
Guverinoma kandi yatangaje ko batayo ya 341 y’ingabo za Congo FARDC yasenye ibirindiro 4 by’indi mitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai Buhirwa na Mwenyemali muri Lokarite ya Rudaga muri Gurupoma ya Lemera mu kibaya cya Ruzizi.
Minisititeri y’ingabo yabwiye inama y’Abaminisitirir ko FARDC ikomeje ibikorwa byo guhiga bukware inyeshyamba aho hatahiwe umutwe wa ADF ukorera iterabwoba muri Teritwari ya Irumu cyane cyane muri gace ka Boga.
FARDC kandi yavuze ko ibikorwa byo kugaba ibitero ku mutwe w’iterabwoba byatangiye ,aho abantu b 12 bari baratwawe bunyago n’uyu mutwe bamaze kubohozwa n’ingabo, kikaba ari igikorwa cyakorewe muri Sheferi ya Bahema-Boga .
Muri Teritwari ya Djugu imfungwa 10 zari zashimuswe kuwa 17 Kamena n’abarwanyi ba ADF/MTM zarekuwe kuwa 19 Kamena nyuma yo kotswa igitutu n’ingabo z’igihugu.
Ingabo z’igihugu kandi zivuga ko kuwa 20 Kamena 2021 zigaruriye agace ka Kilo zifata bugwate abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bagera kuri 200 babarizwaga mu mutwe wa CODECO.
Ibikorwa by’ingabo za Congo mu guhiga imitwe yitwaje intwaro mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri byakajije umurego kuva Perezida Antoine Felix Tshisekedi yazishyira mu bihe bidasanzwe ndetse agategeka ko ziyoborwa n’abasirikare bungirijwe n’abapolisi.