Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Conngo FARDC cyatangaje ko ihuriro ry’imitwe ya Makanika na Twirwaneho ryagabye ibitero ku birindiro byabo biri muri Fizi kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021.
Maj Dieudonné Kasereka uvugira FARDC muri Operasiyo SOCOLA 2 ikorera muri Kivu y’Amajyepfo yavuze ko ibirindiro bya FARDC byagabweho ibitero ari iby’ahitwa Chakira na Kamombo. Maj Kasereka yavuze ko ubwo bagabwagaho igitero bahisemo kuba bavuye mu birindiro byabo nk’uburyo bwo kwisuganya nyuma ngo bongera kuza kubyisubiza mu masaha yakurikiyeho.
Maj Kasereka yavuze ko ubu ibirimo gukorwa n’ingabo za Congo Kinshasa ari ukureba uko ibirindiro by’ingabo byafashwe byagaruka mu maboko y’igisirikare , ibindi bikaza kumenyeshwa abanyamakuru mu itangazo riri busohorwe n’igisirikare.
Abaturage basabwe kudatakariza icyizere ingabo zabo ndetse no gukomeza ibikorwa byabo uko bisanzwe.
Sosiyete Sivili yatangaje ko kugera ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021 ibiturage bya Kamombo Tchakira, Namara; Lwelela yo muri Itombwe byari bikigenzurwa n’ingabo za Makanika.
Ark ko mwishimira gutangaza amkr ari negative ark amkr ari positive kubwoko bwimana ntimuyatangaze? Ntimwaba mubashigikiye