Kuva kuwa 15 Gashyantare 2022 imirwano ihanganishije ingabo za Congo Kinshasa FARDC n’umutwe wa Mai Mai Yakutumba na Red Tabara imaze kugwamo abantu 18 naho amazu arenga 20 yaratwitswe
Sosiyete Sivili muri Fizi ivuga ko iyi mirwano yabereye mu gace ka Bibogobogo na Magaja muri Teritwari ya Fizi. Imibare igaragaza ko muri aba 18 byemejwe ko baguye muri iyi mirwano harimo abasivili 4 n’abo ku ruhande rw’abarwanyi ba Mai Mai 14.
Mbere y’uko FARDC itangira guhangana n’izi nyeshyamba zivugwa ko zari zimaze kwica abandi baturage 4 b’abasivili bakopmoka mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Cyprien Gakiza uyobora Sosiyete Sivili muri Lokarite ya Bibogobogo avuya ko abagabye iki gitero ari umutwe wa Mai Mai Yakutumba yihuje na Mai Mai Kibukila na Red Tabara . Yanavuze ko aba barwanyi bateye muri aka gace baturutse mu duce twa Magaja na Lweba bahita binjira mu Bibogobogo rwagati.
Yagize ati” Bakihagera bahise batwika amazu maze abantu 4 bari mu kigero cy’imyaka 70-80 badafite imbaraga zihagije bahiriye muri ayo mazu.”
Nyuma y’uko FARDC ihageze habaye kurasana gukomeye ari nabyo byavuyemo izindi mfu zirimo iz’abo ku ruhande rw’izi nyeshyamba.
Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Socola 2 Lt Marc Elongo yavuze ko bishe abarwanyi 14 muri aba bagabye iki gitero abandi benshi barakomeretswa ndetse anemeza ko ubu umutekano wongeye kugaruka.
Kuva mu Ugushyingo 2021 , imitwe yitwara gisirikare yihuje yakunze kugaba ibitero mu Bibogobogo. Kuva ubwo abarenga 2 bivugwa ko bahuze aka gace bahungira i Baraka.