Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri rishyira 1 Ukwakira 2022, Umusirikare uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) yiciwe mu gace ka Minembwe n’inyeshymaba za Twirwaneho.
MONUSCO ivuga ko uyu musirikare wayo yiciwe mu gace ka Madegu, mu gasanteri ka Minembwe rwagati. MONUSCO ikomeza ivuga ko aba barwanyi ba Twirwaneho babeshye abasirikare ba MONUSCO ko baje kurambika intwaro ku bushake, nyuma ngo bahita batangira kurasa mu basirikare bari baje kubatwara umwe ahita ahasiga ubuzima.
Umusirikare wapfuye, akomoka mu gihugu cya Pakistan, naho batatu bari kumwe nawe bakomeretse bikomeye.
.Bivugwa ko impamvu izi nyeshyamba za Twirwaneho zagabye iki gitero ku basirikare MONUSCO, byaturutse ku kuba ku munsi wo kuwa Kane, MONUSCO yari yafashwe bagenzi babo umunani ibyita ko barambitse intwaro ku bushake. Iki gitero ngo cyari kigamije kwihimura kuri MONUSCO no gushaka uko uyu mutwe wisubiza intwaro zatwawe nabo bagenzi babo.
Umutwe wa Twirwaneho ugizwe n’Urubyiruko rw’Abanyamulenge , ukaba uyoborwa na Col Rukunda Michael alias Makanika. Uyu mutwe uvuga ko urwanira ubwoko bw’abanyamulenge bakorerwa ubwicanyi bagereranya na Jenoside, bikozwe n’imitwe y’aba Mai Mai.
Murazibeshyera!
Wewe wamunyamakuru we wandika inkuru nk’izi z’ibinyoma Uri kimwe na mai mai zirirwa zica ABANYAMURENGE.