Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko imitwe y’aba Mai Mai yihuje na RED Tabara y’Abarundi yagabye igitero ,ku mpunzi z’Abanyamulenge zahungiye mu duce twa Bwegera na Mutalure muri Teritwariya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo.
Sosiyete Sivili muri Kivu y’Amajyepfo yemeje iby’aya makuru ivuga ko iki gitero cyabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022.
Sosiyete Sivili isaba Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) n’izumuryango wabibumbye MONISCO gukora uko bashobotse kose bakarinda izi nkambi z’impunzi kuko ngo izi nyeshyamba zishobora gukomeza kubagabaho ibitero.
Kugeza ubu Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntiziragira icyo ivuga kuri ibi bitero byagabwe kuri izi mpunzi zivuga ko zahunze imirwano ihanganishije ingabo z’u Burundi n’abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara.
Imitwe y’aba Mai Mai (Ababembe n’Aba Fuliiru) yihuje n’umutwe wa RED Tabara irwanya Leta y’u Burundi, izi nyeshyamba zihuje zikunze kugaba ibitero bigamije gushaka iminyago(Inka) mu bice bituwe n’Abanyamulenge muri Teritwari ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.