Kuwa 9 Ukuboza 2021 umutwe wa FLN ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba wasohoye itangazo Rwandatribune ifitiye kopi,uvuga ko wamaganye ibinyamakuru Rwandatribune, Rwanda News updates na Bwiza byose bikorera mu Rwanda.
Muri iryo tangazo ryanditswe n’ubuyobozi bukuru bwa FLN bavuga ko bamaganye ikinyamakuru Rwandatribune kubera inkuru iki kinyamakuru cyasohoye kuwa 30 Nzeri 2021 yagiraga iti:” https://rwandatribune.com/burundi-biravugwa-ko-ubutasi-bwaho-bwafunze-inyeshyamba-13-zikomoka-mu-rwanda/”.
Si Rwandatribune gusa kuko abayobozi ba FLN banakomeza kwikoma ibinyamakururu Rwanda Updates na Bwiza.com bavuga ko nabyo byikirije intero ya Rwandatribune bigasohora iyo nkuru.
Impamvu ingana ururo
Duhereye ku nkuru y’ifatwa ry’abarwanyi bakomoka mu Rwanda byagaragaye ko ari aba FLN bafatiwe i Burundi nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi ndetse Rwandatribune ikaza kwandi iyo nkuru ariko ubuyobozi bukuru bwa FLN bukabanza kubihakana buvuga ko ari ibinyoma byanditswe na Rwandtribune.com .
nyuma y’igihe gito izi nyeshyamba zifashwe guverinoma y’u Burundi yahise izohereza mu Rwanda mu gikorwa cyabereye ku mupaka wa Nemba kuwa 19 Ukwakira 2021 ndetse biza kugarara ko bari abarwanyi ba FLN bari baracengeye mu Burundi.
Nyuma yaho gato ,umutwe wa FLN waje kuva ku izima, nyuma yaho byari bimaze kugaragara ko hari umu ofosiye mukuru mu barwanyi ba FLN ufite ipeti rya Majoro witwa Peter Kubwayo wafashwe n’uBurundi wari mu boherejwe mu Rwanda akaba yari yarafatanywe nabo barwanyi.
Ibi byatumye FLN ihita yivuguruza maze yemera ko mu barwanyi boherejwe mu Rwanda na Leta y’u Burundi harimo uwitwa Maj Peter ariko mu rwego rwo kwiyerurutsa wongeraho ko Maj Peter Kubwayo yahoze mu ngabo za FLN ariko ko yari yarirukanywe kubera kutagira Disipurine . Ibi nabyo mwabisanga mu nkuru yanditwe na Rwandtribune yagiraga iti:”FLN yemeje ko umwe mu ba ofisiye bayo https://rwandatribune.com/fln-yemeje-ko-umwe-mu-ba-ofisiye-bayo-maj-kubwayo-peter-ari-muboherejwe-mu-rwanda/” ibi akaba ari imwe mu mpamvu yatumye umutwe wa FLN ukomeje kwikoma Rwandatribune.com n’ibindi bitangazamakuru bikorera mu Rwanda kubera gushira hanze inkuru zicukumbuye zigaragaza ibirikubera muri uwo mutwe.
Ikindi n’uko Rwandatribune yakunze kugaragaza amakuru y’imbere muri FLN byumwihariko k’Imfu z’abayobozi bayo barimo Gen Wilson Irategeka n’abandi barwanyi benshi ba FLN bagiye bahura n’uruva gusenya mu mashyamba ya Congo no kugaragaza amakimbirane yakunze kwibasira abayobozi bakuru ba FLN .
Ikindi gikomeje gutuma abayobozi ba FLN byumwihariko Gen Brg Hakizimana Antoine Jeva bikoma Rwandatribune n’uburyo Rwandatribune kimwe n’ibindi binyamakuru bikorera mu Rwanda bitahwemye kunyomoza amakuru y’ibihuha bya FLN, aho uyu mutwe udasiba gukwirakwiza amakuru mpimbano ubeshya abanyarwanda n’amahanga ko kuva mu 2018 wagaba udutero shuma hafi y’uduce twegereye Ishyamba rya Nyungwe. Uyu mutwe kandi wakomeje kubeshya ko kuva icyo gihe wagumye ku butaka bw’uRwanda aho uhanganye na RDF Ndetse ko wamaze kuhashinga ibirindiro nyamara ari uburyo bwo gutuburira abanyarwanda baba muri iyo mitwe by’umwihariko ikorera hanze bagamije kubasahura udufaranga twabo binyuze mucyo FLN ibeshya ko ari “Umusanzu w’Urugamba”
Nimugihe umutwe wa FLN utarabasha kugaragaza nibura na cm y’ubutaka bw’uRwanda nk’uko bikorwa n’izindi nyeshyamba iyo hari agace runaka zabashije kwigarurira.
Rwandatribune ikaba yarabashije no kumenya ko uko gutekera imitwe Abanyarwanda baba hanze FLN iri kubiterwa n’uko ubu yananiwe kugenzura abarwanyi bayo barimo kuyitoroka umusubirizo kubera ikibazo k’inzara nyuma yo gutakaza ibirindiro byayo muri DR Congo aho kuri ubu batakicara hamwe ahubwo bahora babunga.
Rwandatribune kandi yakunze kugaruka ku makimbirane ari hagati ya Gen Hamada umugaba mukuru wa FLN na Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bapfa amafaranga ndetse Gen Hamad akaba yarakunze gushinja Gen Brg Jeva kumusuzugura.
Ngiyo impamvu nyamukuru itumye umutwe wa FLN wikoma Rwandatribune n’ibindi binyamakuru bikorera mu Rwanda kubera amakuru y’ubucukumbuzi arebana n’uyu mutwe ibi biyamakuru bikunze gushyira hanze.
Hategekimana Claude