Gen Hakizimana Antoine uzwi ku kazina ka”Jeva” akaba yarahoze ashinzwe Opersiyo za gisirikare mu mutwe wa FLN batarashwana, yatangaje ko uyu mutwe wari umaze igihe usa n’uwa senyutse ariko ko muri iyi minsi uri muri gahunda zo kongera kwiyuba bundi bushya.
Ibi, yabitangarije kuri radiyo ya CNRD/FLN nyuma yaho yari amaze amezi arenga abiri yaraburiwe irengero, bitewe n’uko yarimo yivuza ibikomere by’amasasu yarashwe n’ingabo z’Uburundi mu ishyamba rya Kibira.
Gen Jeva ,yakomeje avuga ko umutwe wa FLN waje guhura n’ibibazo uruhuri ndetse ko ibintu byarushijeho kudogera bitewe n’amakimbirane yari ahanganishije Abayobozi bakuru ba FLN yaba ku rwego rwa Politiki n’urwa gisirikare, byatumye ibikorwa bya gisirikare n’ibya politiki by’uyu mutwe bidindira.
Yongeyeho ko ubu umutwe wa FLN ,uri muri gahunda zo kongera kwiyubaka bundi bushya nyuma yo kumara igihe usa nk’utariho.
Yagize ati:”icyo turi gukora mui iyi minsi, ni okongera gufata ibintu tukabisubiza m’uburyo no k’umurongo uganisha kuri revolisiyo CNRD/FLN twari twariyemeje mbere , kugirango tubashe guhuza intarumikwa zose za CNRD/FLN zari zaratatanye no gukomeza ibikorwa bya gisirikare na Politiki byadindijwe nayo makimbirane. Ubu rero turi kwiyubaka no kubaka inzego bundi bushya, kuko ayo makimbirane yangije byinshi muri CNRD/FLN asiga ayishegeshe.”
Gen Jeva, atangaje ibi mu gihe mu mutwe wa CNRD/FLN hakirangwamo ibice bibiri bihanganye, kimwe gishigikiye Lt Gen Hamada ikindi kikaba kiri inyuma ya Gen Hakizimana Antoine Jeva bapfa ubuyobozi.
Gen Jeva ubutaha humura ntuzakomereka uzagera iKigali amahoro usange abandi mwiturize mageragere