Gen.Jeva mu ntambara yo gusibanganya ibimenyetso nyuma yaho yicishije Col Guado agafuni.
Mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Ubwiyunge ya CNRD-UBWIYUNGE hacishijwemo imbwirwaruhame igamije kumvikanisha abambari b’umutwe wa CNRD/FLN ko amakimbirane yari hagati ya Gen Hakizimana Antoine Jeva na Col Rusanganwa Alex ko yarangiye,nyamara hasize amezi arenga 6 uyu mu Koloneri yishwe akubiswe ifuni na Gen Hakizimana Antoine Jeva.
Abatangabuhamya barimo uwahoze akuriye ubutasi muri uyu mutwe wa CNRD/FLN harimo Col Kanyoni ubarizwa mu gihugu cya Uganda yabwiye isoko ya Rwandatribune iri Kampala ko ijwi yuMvise atari irya Nyakwigendera Col Rusanganwa Guado. Yagize ati:”Nzineza ijwi rya Col Guado kuko ni umusilikare nayoboye igihe kinini.”
Undi mutangabuhamya wo wahoze afite ipeti rya Jenerali wahoze muri FLN akaba abarizwa i Lusaka muri Zambia wifuje ko amazina ye atatangazwa ,yahamirije isoko ya Rwandatribune ko ijwi yumvise kuri Radio Ubwiyunge atari irya Col.Guado ko ahubwo amakuru bafite ari uko uwo musilikare yishwe agahambwa ahitwa mu Rushihe, Akaba yarazize amakimbirane yari afitanye na Gen Jeva ibi bikaba birigukorwa na Jeva kugirango asisibiranye urupfu rw’uwo mu koloneri.
Col.Rusanganwa akaba yarafashwe n’umutwe wa CRAP ya FLN ikuriwe na Lt.Col Appoinaire ,ubwo yari mu bukangurambaga bw’umutwe yashinze afatanije na Twagiramungu Faustin afatirwa muri Komini Rugombo,mu Ntara ya Cibitoki ahitwa azanwa mu ishyamba rya Kibira ari naho yaje kwicirwa.
Urupfu rwa Col Guado rwaje rukurikirana n’itoroka ry’uwari Komanda wungirije wa Etat Majoro Gen Bemba Bahizi wabarizwaga muri Gurupoma ya Itombwe mu gihe kandi ni ku rwego rwa politiki rw’uyu mutwe harimo ibibazo by’abari bagize Komite nshingwabikorwa bakuriwe na Hategekimana Felicien baherutse kwirukanwa.
Uwineza Adeline
Aya makuru niyo tuba dushaka ariko cyane cyane aho aduyi aba yapfuye.