Igihugu cy’u Burundi gifitanye umubano udasanzwe n’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kugeza ubwo bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare mu buryo bw’ibanga, ariko kuri ubu amabanga amwe namwe akaba ari kugenda ajya ahagaragara.
Mu mwaka wa 2021, U Burundi bwohereje abasirikare rwihishwa muri Kivu y’Amajyepfo kujya gufasha Leta ya Congo kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, banyuze mu kibaya cya Rusizi.
Uyu munsi nabwo haje kugaragara andi mabanga adasanzwe, aho Ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo zagaragaye zahinduriwe impuzankano yazo zikambaara iya FARDC.
Impamvu yo guhindura impuzankano kw’ingabo z’u Burundi ikambara iya FARDC ntiramenyekana neza, gusa hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru y’uko igihugu cy’u Burundi na DRC byumvikanye kujya bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo n’ubutasi
Ntibikiri ibanga abasirikare b’u Burundi bari bazwiho ko bagiye muri Kivu y’amajyepfo, kurwanya imitwe yitwaje intwaro isanzwe irwanya leta y’u Burundi, bavuzweho kwambara impuzankano y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Amakuru dukesha Radio Inzamba Agateka Kawe y’Abarundi , aravuga ko ingabo z’u Burundi zambitswe iyi myambaro ya FARDC, iyo zari zisanganwe isubizwa mu kigo cya gisirikare cya Gatumba, hafi y’u mupaka wa DRC n’u Burundi.
Iyi radiyo irasobanura kandi ko yahawe amakuru n’abasirikare avuga ko ingabo z’u Burundi mu kigo cya Gatumba zakiriye imbunda nyinshi bikekwa ko zaba zaraturutse mu Burusiya, zirimo intoya n’iziremereye, byateganyijwe ko zizoherezwa muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu minsi yashize kandi hari amakuru yavugaga ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo zaba zitegura gufasha FARDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23. Aya makuru yose ntacyo igisirikare cya FDNB, kirayavugaho.
U Burundi bufite ingabo muri DRC, zikora mu buryo bubiri, ari bwo: ubushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi n’ubushingiye ku butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, EAC. Izikorera mu misozi miremire y’Imulenge ndetse no mu kibaya cya Ruzizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ntaho zihuriye naziriya za EAC , ahubwo zo ziri mwitsinda rihuriweho n’ingabo za FARDC nazo zikaba zarahawe izina rya Task Force.
Uwineza Adeline