Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021 hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Champ Elysèe mu murwa mukuru Paris hafatiwe umugabo witwa Rémy Daillet-Wiedemann wivugiye ko yari aje kwangiza ubutegetsi bwa Paris.
Ikinyamakuru Le Tribunal du Net dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugabo wafatiwe i Paris yavuze ko icyo barimo gukora gikubiye mu byiswe “Operation Azur” gihuriwemo na Benshi bakora mu biro bya Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.
Rémy Daillet ubusanzwe uvuga ko yari umuhuzabikorwa wa Operation Azur yasobanuriye inzego zishinzwe umutekano ko , ibi bikorwa barimo bihagarikiwe na bamwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse anemeza ko igihe gito hazaba guhirika ubutegetsi bwa Emmanuel Macron.
Bivugwa ko hashingiwe kuri aya makuru yatanzwe n’uyu mugabo wiyemerera ko yari yinjiye muri Champ Elysèe aje kugirira nabi umukuru w’igihugu, urwego rw’iperereza DGSI rwatangiye iperereza ku bantu 300 rwabonye bashobora kuba bari bashyigikiye umugambi wa Daillet nkuko byanatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien .
Daillet mu magambo ye yagize ati” Operation Azur” ni kimwe mu bikorwa bya nyuma byateguwe mu gushyira hasi inzego z’imitegekere y’iki gihugu kandi ni ndakumirwa. Abagishyigikiye bari buri hamwe , mu baganga , abapolisi , abajandarume ndetse na bamwe mu bakomeye muri iki gihugu”.
Daillet yabwiye abashinzwe umutekano ko igihe cy’ubutegetsi bwa Macron cyarangiye ndetse anavuga ko icyo barimo gukora ari nko kubaha amahirwe ya nyuma hatagira igikorwa hagahita haba ihirikwa rw’ubutegetsi( Coup Etat).
Kurikira ibiganiro bya Rwandatribune TV