• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Saturday, August 13, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Nyamukuru

Umwaka wa 2021 ,usize urubyiruko rwacishirije amashuri rumaze kumenya kwihangira imirimo

Na Ildephonse Dusabe
October 28, 2021
Muri Nyamukuru, Ubukungu, Uburezi
7 0
0
Umwaka wa 2021 ,usize urubyiruko rwacishirije amashuri rumaze kumenya kwihangira imirimo
5
Yasangijwe
96
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Kuva mu mwaka wa 2008 , nta mahirwe urubyiruko rwacishirije amashuri rwari rufite yo kubona akazi no kwihangira imirimo kubera kutamenya amakuru no kutagira ubumenyi buhagije mu kwihangira imirimo, ni ku bw’iyo mpamvu Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashize imbaraga mu kwigisha urubyiruko babashishikariza kwihangira imirimo ndetse bakanabahugura ibi bikaba byaratanze umusaruro aho ubu urubyiruko rugaragaza ibikorwa bitandukanye  by’indashyikirwa bagezeho mu myaka 5 gusa.

Mberabahizi Xavier, wahuguwe n’umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze (HDAK), avuga ko  atarahugurwa yitinyaga akumva ko ntacyo yakora ngo kimuhire, ngo yaje kubona amahirwe yo guhugurwa ngo yatangiye kwisobanukirwa yumva ko nawe yagerageza amahirwe yose ashoboka.

Bamwe mu rubyiruko rwahuguwe bari kumwe n’umuyobozi wa USAID mu Rwanda Jonathan Kamin

Mberabahizi ati”Mbere naritinyaga ariko maze kubona amahirwe yo guhugurwa , naratinyutse! Ntangira kugerageza amahirwe yanjye, naje kujya ahantu hari akazi nkora nk’umukorerabushake mu gihe cy’amezi atandatu (6)  mpabwa amafaranga y’urugendo gusa. Bitewe n’ubumenyi nari maze kugirira mu kazi , naje kujya ahandi hari umwanya w’akazi mpita mpabona akazi ubu mfite amasezerano y’akazi, ubwishingizi n’ibindi bigenerwa umukozi byose mbikesha amahugurwa nahawe n’umushinga HDAK”.

Mberabahizi akomeza ashishikariza urubyiruko kwitinyuka rukumva ko rushoboye rugahagurukira kugira inyota yo gushaka ahari amahirwe yose yatuma biteza imbere.

Munezero Elie, umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku kigo cy’urubyiruko cya Gikondo, avuga ko hari byinshi byahindutse ku rubyiruko nyuma y’uko rwashyiriweho amahirwe atandukanye arimo guhugurwa ku gutinyuka ku bakihangira imirimo , gushyirirwaho uburyo bwo kubona amakuru y’ahari akazi no kubahuza n’abikorera batandukanye . Ati” hari byinshi byahindutse ubu barizigamira cyane biturutse ku kuntu twagiye tubigisha kurema amatsinda ngo bizigamire amafaranga azatuma biteza imbere”.

Munezero akomeza avuga ko abenshi ubu batangiye kwihangira imirimwo mu bikorwa bitandukanye, ati” icyo tuzakomeza gukora ni uko tuzakomeza kubatoza umurimo kuburyo nabo bazatoza abandi . Turashaka ko urubyiruko rufata ibintu bihari bakabibyaza umusaruro”.

Jonathan Kamin, uhagarariye Usaid mu Rwanda, umuryango wafashije urubyiruko binyuze mu mushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze , avuga ko ari ngombwa gufasha urubyiruko kubona akazi , aho ashima umushinga HDAK kuba warageze ku ntego yari igamijwe yo gufasha urubyiruko ku byari biteganijwe kugerwaho mu gihe cy’imyaka itanu (5), ati” urubyiruko ni imbaraga z’igihugu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, avuga ko banezezwa n’ibikorwa by’urubyiruko rwahuguwe rukora mu gihe bamaze bahuguwe , ati” Twifuza kugira urubyiruko rukora akazi kanoze kandi rwitabira umurimo”.

Madame Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi ngiro, ashimira abafatanyabikorwa bafasha Leta guteza imbere urubyiruko ko ari igikorwa cyiza k’indashyikirwa mu kuryubakira ejo heza no guteza imbere igihugu .

Irere Claudette Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe ikoranabuhanga n’ubumenyingiro

Mu myaka itanu (5)  umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze (HDAK), wahuguye urubyiruko ibihumbi mirongo inani (80,000) , mu gihe hari hitezwe guhugura urubyiruko ibihumbi mirongo ine (40,000).

Nkundiye Eric Bertrand

Inkuru Iheruka

MTN Rwanda yasabye RURA kongererwa igihe ntarengwa yahawe

Inkuru Ikurikira

France: Haburijwemo igitero ku Ngoro y’umukuru w’igihugu, Uwakigabye asezeranya ko hagiye kuba Coup D’Etat

Inkuru Ikurikira
France: Haburijwemo igitero ku Ngoro y’umukuru w’igihugu, Uwakigabye asezeranya ko hagiye kuba Coup D’Etat

France: Haburijwemo igitero ku Ngoro y’umukuru w’igihugu, Uwakigabye asezeranya ko hagiye kuba Coup D’Etat

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In