Nyuma yo kurangiza manda y’imyaka 5 ayoboye igihugu cy’Ubufaransa ,Emmanuel Macron yongeye kwegukana itsinzi yo kuyobora iki gihugu yanikiye mukeba we Marine Lepen kumajwi 58,55%.
Uyu mugabo wahabwaga amahirwe kurusha mukeba we yongeye kwegukana itsinzi kunshuro ya 2. Ibi byatangajwe nyuma y’amatora y’ikiciro cya kabiri, aho Macron yatsinze n’amajwi 58.55% naho mucyeba we Le Pen yagize amajwi to 41.45%.
Byabaye amateka kuko mu myaka 20 ishize uyu niwe perezida wa mbere w’Ubufaransa utsinze kuri manda ya kabiri.
Icyakora ,Nibura umuntu umwe kuri batatu mu batora nta n’umwe yatoye muri aba bivuze ko ari ipfabusa. Abitabiriye itora babaye 72%, urugero ruto mu kiciro cya kabiri cy’itora kuva mu 1969. (Tramadol)
Abashyigikiye Macron bari bakoraniye mu busitani buri hafi ya Tour d’Eiffel i Paris bahise batera hejuru mu byishimo.
Baririmbaga mu bagira bati: “Macron, President” mbere gato na nyuma y’uko atangajwe nk’ugiye gutegeka Ubufaransa indi myaka itanu.
Uyu munyapolitiki Marine Lepen iyi nshuro ibaye iya 3 ahatanira gutegeka igihugu cy’ubufaransa, cyakora amahirwe ntamusekere, gusa agaragaza ko ntaguika intege.
Umuhoza Yves