hasize iminsi ibiri imirambo yabo igishakishwa,hifashijwe imashini kugirango iboneke, ariko bikaba bitarakunda
Abagabo babiri bo Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze iminsi ibiri baguye mu birombe nyuma y’impanuka batewe n’amazi yabasanze mu mwobo, aho hashize iminsi ibiri imirambo yabo igishakishwa,hifashijwe imashini kugirango iboneke, ariko bikaba bitarakunda .
byabereye mu Karere ka Gakenke,mu murenge wa Ruli,mu Kagali ka Ruli mu mudugudu wa Gahondo aho abo bakozi babiri ba Company Eprocom Ltd bari barimo, kubaka ikirombe mo imbere basanzwemo n’amazi aturutse mukizenga cyari kirimwo amazi akoreshwa mu gutandukanya amabuye y’agaciro Iyi mpanuka yabaye ku itariki 10 Ugushyingo 2020.
Aya mazi yinjiye mu kirombe anyuze ikuzimu afatiramo NSHIMIYIMANA Vincent utuye Umudugu: Mabago Akagali ; Rwesero ,Umurenge wa Ruli na KARANGWA Vedaste wavutse 1993 utuye mumudugudu wa Ruhorobero ,Akagali ka Rwinkuba Umurenge wa Muhondo ,Akarere ka Gakenke.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru CIP Rugigana yemeje aya makauru koko,avuga ko imirambo ya nyakwigendera itarabasha gutabururwa,gusa umwe mu baturage wavuganye na Rwandatribune avuga ko umwe muri ba nyakwigendera habonetse igice kimwe cy’umubiri kigizwe n’amaguru n’amaboko.
Mu butumwa yatanze ,Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati :mu rwego rwo kwirinda ko hagira abandi bahura n’ibyo bibazo, tugiye kuganiriza abashinzwe ibyo birombe tubagire inama tekiniki.
Ubwanditsi