Abapolisi babiri basanzwe bakora akazi mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, batawe muri yombi bakekwaho gusambanyiriza abana b’abakobwa aho bakorera ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Aba bapolisi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 nyuma yo gukekwaho gusambanya bariya bana b’abakobwa bariho bakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Amakuru akomeza avuga ko aba bana b’abakobwa bavugwaho gusambanywa bari munsi y’imyaka y’ubukure.
Ikinyamakuru Ukwezi gukesha iyi nkuru cyanditseko bariya bana b’abakobwa bagiye ahacumbitse abapolisi bari gucunga umutekano w’ahakorerwa ibizamini bya Leta ubundi bakaza gufungiranwamo.
Ngo ubwo bari bafungiranye, hahise hatangwa amakuru y’uko hakekwa ko bari kubasambanya ari na bwo inzego zahise ziza zigata muri yombi bariya bapolisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko bariya bapolisi ko batawe muri yombi nyuma y’uko bafatiwe muri bikorwa bakekwaho.
CP John Bosco Kabera avuga ko bariya bana bari munsi y’imyaka 18 bagiye mu cyumba cyabagamo bariya bapolisi hanyuma hakaza guturuka abantu inyuma bakabafungirana.
Ati “Babafungiranye rero barahuruza, ikigo n’abapolisi bajyayo ubundi ingufuri barayifungura barayica hanyuma kubera ko dukeka ko bariya bana bashobora kuba barasambanyijwe nubwo abakobwa n’abapolisi bakabihakana ariko ntacyambyemeza, abo bapolisi rero babaye bafashwe mu buryo bw’agateganyo mu gihe abo bana b’abakobwa n’abapolisi bagiye gukoreshwa ibizamini.”