Ku isaha ya Saa moya n’igice (19h30) z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Werurwe 2024 impanuka ikomeye yabereye mu Mudugudu wa Sitwe, Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke mu ikorosi rijya kwinjira neza muri Santire ya Gakenke mu muhanda Musanze Kigali, ku bw’amahirwe ntamuntu yahitanye nta nuwo yakomerekeje.
Iyi mpanuka ikaba yatewe n’Imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yavaga Musanze yerekeza Kigali yagonganye n’indi yo mu bwoko bwa Fuso nayo yavaga Kigali yerekeza Musanze maze zifunga umuhanda kuburyo ntakinyabiziga kindi cyashoboraga gutambuka kugeza igihe Polisi yaziye igahamagara Break Down ifungura igisate kimwe cy’umuhanda kugira ngo izindi zibashe gutambuka.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru (Supertandent of Police) S.P Jean Bosco Mwiseneza, ubwo yaganiraga na Rwandatribune yavuze ko izi modoka zagonganye zigafunga umuhanda ariko hakaba hakozwe ubutabazi bwihuse, igisate kimwe kigafungurwa kugira ngo izindi modoka zibashe gutambuka.
Yagize ati:”Ni byo ni imodoka yavaga Kigali ijya Musanze n’indi yavaga Musanze yerekeza Kigali zagonganye zifunga umuhanda ariko kugeza ubungubu bawufunguye igice kimwe cy’umuhanda kiri gukora umuhanda ni nyabagendwa, ntamuntu wakomeretse ntanuwaguyemo hangiritse ibinyabiziga gusa.
Twashatse kumenya icyaba cyateye iyo mpanuka SP Jean Bosco atubwira ko kugeza ubu bataramenya icyayiteye kuko muri abo bashoferi bombi ntawari wasomye kubisindisha, icyakora ngo batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru yaba yateje iyo mpanuka.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gufungura igisate kimwe cy’umuhanda kugira ngo umuhanda ubashe kuba nyabagendwa kuri ubu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibisate byombi bibashe gukoreshwa kandi bakaba bizeye ko biza gutungana vuba.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ntisiba gukangurira abashoferi ndetse n’abagenzi kwitwararika cyane igihe bakoresha umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato muri gahunda yayo bise “Gerayo amahoro”.
Ni gahunda ubona ko yatanze umusaruro kuko iyo urebye usanga impanuka zo mu muhanda zaragabanutse ku buryo bugaragara hirya no hino mu gihugu.
Fraterne MUDATINYA
Rwandatribune.com