Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022 , muri Koperative Dukunde kawa Musasa iherereye mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru , umwana muto yaguye mucyobo gifata amazi kidatwikiriye ahita ahasiga ubuzima.
Ni Umwana witwa Nepo, mwene Rwabukumba Faustin na Bakarere Theopiste. Yaguye mu cyobo gifata amazi cyacukujwe na Koperative Dukundekawa Musasa ntiyakizitira cyangwa ngo igitwikire. Ubuyobozi bwababajije impamvu batakizitiye ngo ubuyobozi bwa koperative buvuga ko ibiti byari bikizitiye babyibye.
Uyu mwana waguye muri iki cyobo bivugwa ko yari anyuze hafi y’iki cyobo muri iki kigo akaza guhita agwamo bitunguranye akahasiga ubuzima.
Umunyamakuru wa RwandaTribune amaze kumenya ayo makuru yagerageje kuvugisha umuyobozi Mukuru wa koperative Dukunde Kawa Nshimyimana Erneste, yemeza aya makuru koko ko uyu mwana yaguye muri iki cyobo cya koperative ariko ko ngo yahise akurwa muri iki cyobo akajyanwa ku bitaro bya Ruli.
Umuryango wa Nyakwigendera uramutabariza usaba ko wafasha gushyingura uwo mwana ngo hakanakorwa n’iperereza ku cyatumye agwa muri icyo cyobo gifata amazi akahasiga ubuzima.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli ,Hakizimana Jean Bosco yemereye Rwandatribune ko uyu mwana yaguye muri iki cyobo koko.
Yagize ati” Kuwa Gatanu , nibwo uwo mwana yaguye muri icyo cyobo, ni umwana wari wagiye gutashya inkwi , anyuze hafi y’iki cyobo gifata amazi aba yogejwemo kawa agwamo birangira ahasize ubuzima”.
Ku bijyanye n’uko ibi byobo byo muri iyi koperative bihangayikishije abaturage kubera ko bidatwikiriye, Gitifu Hakizimana yavuze ko koko ibi byobo bitari bitwikiriye, ndetse avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwategetse iyi Koperative kugipfundikira, ndetse bikaba byamaze gukorwa.
Si ubwa mbere muri Koperative Dukunde Kawa haguye umuntu kuko no mu byumweru bibiri (2) bishize Umukozi witwa Ntabanganyimana Anselme bakundaga kwita “Kagofero” yahagiriye impanuka mu kwezi k’ukuboza 2021, aho umufuka w’ikawa wamuguye ku bikanu bikamuviramo kwangirika kw’ imitsi y’ ijosi , agahita ajyanwa kwa mu ganga ku bitaro bya Ruli , ariko ngo kubera ko yari afite ububabare bukabije ibitaro byahise bimwohereza mu bitaro bikuru bya Kigali kugirango avuzwe ariko ntiyakira aribwo byamuviriyemo urupfu.
Umuryango we waje kubura ubushobozi bwo gukura umurambo we mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK, byarimo bibishyuza agera (900,375) hatabariwemwo ikiguzi cy’Uburuhukiro.
Nyuma imiryango n’inshuti nibo bateranije amafaranga yo kumukura mu buruhukiro no kumushyinguza kugeza ubu akaba atarahabwa ubutabera ngo ahabwe icyo Umukozi wakoreye impanuka mu kigo yaba afite Amasezerano arambye cyangwa akora nyakabyizi.
Nkundiye Eric Bertrand