Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya kabiri Nzeli mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Rukore ho mu Murenge wa cyabingo w’Akarere ka Gakenke habonetse umurambo wa Nkunzingoma Theoneste wari umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Murenge wa Rusasa.
Umurambo we wabonywe n’abaturag bahita batabaza inzego z’ubuyobozi, bakaba bavuga ko byagaragaraga ko nyakwigendera yishwe ateraguwe ibyuma.
Polisi y’u Rwanda ishami rikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yahamirije RwandaTribune.com iyi nkuru.
CIP Alex Rugigana, umuvugizi wa polisi muri iyo ntara yagize ati, “Ayo makuru y’abagizi banabi turayafite icyagaragaye nuko bwakeye umuntu bagasanga yishwe ubu natwe twahamagaye RIB kugira ngo idufashe gukora iperereza nyuma y’iperereza turabibagaragariza,”
Ku rundi ruhande, amakuru atangwa n’urwefo rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) nuko nta muntu uratabwa muri yombi acyekwaho uruhare mu kwivugana Nkunzingoma.
Abazi nyakwigendera bahuriza ku kuvuga ko yari umuntu ucisha macye bityo ko nta muntu bari bazi bafitanye amakimbirane.
Emmanuel Bizimana